Close MORE NEWS Diane Rwigara n’abo mu muryango we baragezwa mu rukiko UMUBAVU.com admin Kuya 5-10-2017 saa 02:32' whatsapp Facebook Bwa mbere, Rwigara Dianne, Rwigara Adeline na Rwigara Anne ejo kuwa gatanu tariki 06 Ukwakira baragezwa imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bakurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda. Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano. Diane, murumuna we Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda. Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda. Uyu munsi, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko ubwo bazaba baburana ejo Urukiko ruzaba rureba ishingiro ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo kuri bo kubera ibyaha bakekwaho. Ku cyaha bacyekwaho ari batatu, mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ingingo ya 463 ivuga ko “Umuntu wese, witwaza, ari disikuru avugiye mu nama cyangwa mu giterane, ari inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bishyizwe mu maso ya rubanda, uwamamaza nkana ibihuha akagomesha cyangwa akagerageza kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, agatera cyangwa akagerageza guteza imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo, agatera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Ku cyaha Adeline akurikiranyweho cyo gukurura amacakubiri, Ingingo ya 136 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko “Umuntu wese ukoze icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni imwe. Itegeko risobanura ku buryo burambuye ibijyanye n‟ivangura no gukurura amacakubiri.” Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano Diane Rwigara aregwa, ingingo ya 610 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko “Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye.” Uwayihimbye we ahanwa n’ingingo ya 609 ivuga ko “Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni eshatu (3.000.000).” Umubabvu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Diane Rwigara n’abo mu muryango we baragezwa mu rukiko UMUBAVU.com admin Kuya 5-10-2017 saa 02:32' whatsapp Facebook Bwa mbere, Rwigara Dianne, Rwigara Adeline na Rwigara Anne ejo kuwa gatanu tariki 06 Ukwakira baragezwa imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bakurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda. Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano. Diane, murumuna we Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda. Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda. Uyu munsi, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko ubwo bazaba baburana ejo Urukiko ruzaba rureba ishingiro ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo kuri bo kubera ibyaha bakekwaho. Ku cyaha bacyekwaho ari batatu, mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ingingo ya 463 ivuga ko “Umuntu wese, witwaza, ari disikuru avugiye mu nama cyangwa mu giterane, ari inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bishyizwe mu maso ya rubanda, uwamamaza nkana ibihuha akagomesha cyangwa akagerageza kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, agatera cyangwa akagerageza guteza imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo, agatera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Ku cyaha Adeline akurikiranyweho cyo gukurura amacakubiri, Ingingo ya 136 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko “Umuntu wese ukoze icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni imwe. Itegeko risobanura ku buryo burambuye ibijyanye n‟ivangura no gukurura amacakubiri.” Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano Diane Rwigara aregwa, ingingo ya 610 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko “Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye.” Uwayihimbye we ahanwa n’ingingo ya 609 ivuga ko “Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni eshatu (3.000.000).” Umubabvu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu