Cyemayire Emmanuel wari washimutiwe muri Uganda aremeza ko avuye i Kuzimu

Emmanuel Cyemayire, umunyarwanda wari umaze iminsi 25 afungiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, atangaza ko byamubereye nk’inzozi abonye ageze ku butaka bw’u Rwanda bitewe naho yari avuye yita i Kuzimu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2018, aho arimo kwivuriza ku bitaro bya polisi, Cyemayire atangaza ko yafashwe n’inzego z’iperereza za gisirikare za Uganda (CMI) ku wa 4 Mutarama arafungwa, arekurerwa ku Mbere tariki ya 29 Mutarama , ari nabwo yahise ataha mu Rwanda.
Aho yari afungiye ahagereranya n’i Kuzimu, bitewe n’ibikorwa by’iyicarubozo yakorewe, afungirwa mu mazi, akubitwa, afungwa ibitambaro mu maso,…
Agira ati “Ndumva ndimo kurota, ntabwo nemera ko ndi hano, ahari ndimo kurota kuko mvuye i Kuzimu”.

Avuga ko abamufashe yamenyemo uwitwa Maj. Mushamo, ushinzwe iperereza muri Mbarara, agira ati “Hari abo nabashije kubona nsanzwe mbona muri Mbarara, uwitwa Major Mushambo narinsanzwe muzi, nahise mbona isura ye kuko najyaga mubona muri Mbarara,… ubwo bahise bamfunga iri kote nambaye [reba Video hasi] banjyana mu kigo cya Makenke, Mushambo niwe wagiye ambaza ibibazo mu Kinyarwanda,…”.

Cyemayire avuga ko yafungiwe mu cyumba kirimo amazi

Agira ati “Banshyize muri kasho harimo amazi, mu cyumba cya njyenyine, kirimo amazi kuri sima, ndaramo bukeye mu gitondo nka saa yine banjyana kubazwa ibibazo,… nimugoroba saa moya n’igice bamfunze igitambaro mu maso banjyana i Kampala, namenye aho ndi nyuma kuko nabajije uwundi mufungwa twari kumwe.

Namaze iminsi umunani mboshye amaguru yose n’amapingu, banziritse amaguru bayanaganika ku cyuma, noneho n’amaboko nayo barayazirika, ndyama ku makaro, namaze iminsi umunani nta muntu umbaza uretse kuza kunkubita mu gitondo na nimugoroba, bankubitaga inshyi n’imigeri, namaze iyo minsi nkubitwa nta kintu nifubitse, nahagiriye ibihe bikomeye cyane.

Naharwariye umugongo n’ubu umugongo urambabaza,… mu bibazo bambajije, bambajije abajenerali bo mu Rwanda tuvugana, ndababwira nti no mu muryango wacu nta musirikare ibamo.

Nkurikije ukuntu nafunzwe, navuga ko nafunzwe na Deo Nyirigira kuko umunsi wo kumfata hari umupasiteri waje, ni ikipe y’abapasiteri batanu akuriye, umunsi wo kumfata nagiye kurya saa sita nkerewe mpura nawe asohoka mu rupangu kandi ntabwo yari azi iwanjye, nibaza igitumye ahaza, nyuma nabonye ko yari aje kureba neza inzu mbamo,…

Deo ni umunyarwanda, ni umugabo ufite imyaka nka 65, yagiye i Bugande muri za 98, ariko ajyana ikipe nini irimo abantu bavuye mu gisirikare cya hano (mu Rwanda) nibo bamuba hafi, nibo bamurinda ariko nabonye ashyigikiwe n’inzego z’iperereza za Uganda, ….

Ikibazo kiri hariya iyo bazi ko uvuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ko uza mu Rwanda, bakwishyiramo, barakwikanga, ni Abanyarwanda bafatisha bagenzi babo ntabwo ari Abagande,….

Ahantu ha gatatu avuga ko yafungiwe, ngo yasanzemo abantu bashinjwa ibyaha bikomeye by’ubwicanyi, barimo Abagande, Abasomaliya, Abanye Congo,… Ati “Simbizi niba harimo n’Abanyarwanda kuko harimo ibyumba byinshi kandi bari baramfunze igitambaro mu maso”.

Ashimangira ko ifungwa rye Pasiteri Deo ari we warigizemo uruhare, ati “Kuri conclusion bambwiye ko bari bamfatiye ko ndi mu gihugu cya Uganda binyuranyije n’amategeko, ntabwo bambwiye ko nafunzwe na Deo ariko nabonye ko nafunzwe na Deo, nabonye statement yakozw n’abapasiteri, baje iwanjye kureba aho ntuye,… nkurikije aho mvuye, ntabwo nasubirayo, ntabwo nasubira Uganda”.

Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, nibwo mu binyamakuru hatangiye kuvugwa inkuru z’ishimutwa ry’Abanyarwanda baba muri Uganda, bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo bamwe bagafatwa bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byagiye bibitangaza, urwego rw’ubutasi rwa gisirikare rwa Uganda, nirwo rutungwa agatoki kuba inyuma y’ibi bikorwa byo gushimuta Abanyarwanda ndetse no gukorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda bamwe ngo banabarizwa mu ishyaka RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Iyumvire birambuye ibyo Cyemayire Emmanuel atangaza ubwe:

https://youtu.be/EBp_4C3jw9Y

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo