Close MORE NEWS Bidasubirwaho inyubako UTC ya Rujugiro yashyizwe mu cyamunara UMUBAVU.com admin Kuya 11-09-2017 saa 13:26' whatsapp Facebook Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyize mu cyamunara inyubako ya UTC (Union Trade Center) y’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert iherereye mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kunanirwa kwishyura ibirarane by’imisoro yari abereyemo leta. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RRA rivuga ko icyo kigo kimenyesha “abantu bose babyifuza ko kizagurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa wa Union Trade Center uherereye mu Mujyi wa Kigali.” Rikomeza rivuga ko izagurishwa “ku itariki ya 25 Nzeri saa 14: oo’ kubera ikibazo cy’imisoro nyiri uwo mutungo abereyemo leta.” “Gusura bizatangira kuwa 20 Nzeri 2017.” RRA yatangaje ko iyo cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Kagari ka Kiyovu. Muri Gicurasi nibwo RRA yashyize UTC ku rutonde rw’imitungo 14 yafatiriwe kubera ibirarane by’imisoro. Yasabaga UTC kwishyura ibirarane mu gihe kitarenze iminsi 15 ndetse ko ari ubwa nyuma bibukijwe, bitakorwa ‘iyo mitungo ikazatezwa cyamunara’. Hari amakuru avuga ko RRA yishyuza Rujugiro imisoro yo kuva mu 2007 kugera mu 2013 aho ngo ubariyemo n’amande ari miliyari imwe na miliyoni zirenga ijana z’amafaranga y’u Rwanda. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Bidasubirwaho inyubako UTC ya Rujugiro yashyizwe mu cyamunara UMUBAVU.com admin Kuya 11-09-2017 saa 13:26' whatsapp Facebook Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyize mu cyamunara inyubako ya UTC (Union Trade Center) y’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert iherereye mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kunanirwa kwishyura ibirarane by’imisoro yari abereyemo leta. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RRA rivuga ko icyo kigo kimenyesha “abantu bose babyifuza ko kizagurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa wa Union Trade Center uherereye mu Mujyi wa Kigali.” Rikomeza rivuga ko izagurishwa “ku itariki ya 25 Nzeri saa 14: oo’ kubera ikibazo cy’imisoro nyiri uwo mutungo abereyemo leta.” “Gusura bizatangira kuwa 20 Nzeri 2017.” RRA yatangaje ko iyo cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Kagari ka Kiyovu. Muri Gicurasi nibwo RRA yashyize UTC ku rutonde rw’imitungo 14 yafatiriwe kubera ibirarane by’imisoro. Yasabaga UTC kwishyura ibirarane mu gihe kitarenze iminsi 15 ndetse ko ari ubwa nyuma bibukijwe, bitakorwa ‘iyo mitungo ikazatezwa cyamunara’. Hari amakuru avuga ko RRA yishyuza Rujugiro imisoro yo kuva mu 2007 kugera mu 2013 aho ngo ubariyemo n’amande ari miliyari imwe na miliyoni zirenga ijana z’amafaranga y’u Rwanda. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu