Bidasubirwaho inyubako UTC ya Rujugiro yashyizwe  mu cyamunara

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyize mu cyamunara inyubako ya UTC (Union Trade Center) y’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert iherereye mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kunanirwa kwishyura ibirarane by’imisoro yari abereyemo leta.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RRA rivuga ko icyo kigo kimenyesha “abantu bose babyifuza ko kizagurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa wa Union Trade Center uherereye mu Mujyi wa Kigali.”

Rikomeza rivuga ko izagurishwa “ku itariki ya 25 Nzeri saa 14: oo’ kubera ikibazo cy’imisoro nyiri uwo mutungo abereyemo leta.” “Gusura bizatangira kuwa 20 Nzeri 2017.”

RRA yatangaje ko iyo cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Kagari ka Kiyovu.

Muri Gicurasi nibwo RRA yashyize UTC ku rutonde rw’imitungo 14 yafatiriwe kubera ibirarane by’imisoro. Yasabaga UTC kwishyura ibirarane mu gihe kitarenze iminsi 15 ndetse ko ari ubwa nyuma bibukijwe, bitakorwa ‘iyo mitungo ikazatezwa cyamunara’.

Hari amakuru avuga ko RRA yishyuza Rujugiro imisoro yo kuva mu 2007 kugera mu 2013 aho ngo ubariyemo n’amande ari miliyari imwe na miliyoni zirenga ijana z’amafaranga y’u Rwanda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo