Close MORE NEWS Abakekwaho gutwikira muri ruhurura abana b’inzererezi batawe muri yombi UMUBAVU.com admin Kuya 23-08-2017 saa 03:49' whatsapp Facebook Polisi y’u Rwanda yemeje ko abakekwaho gutwikira abana batatu b’inzererezi muri ruhurura yo mu mujyi rwagati imbere y’inyubako izwi nka CHIC, babiri bagapfa batawe muri yombi. Aba bana batwitswe muri Mata uyu mwaka. Icyo gihe umwana umwe w’inzererezi yabwiye IGIHE ko bagenzi be batwikishijwe lisansi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangarije IGIHE ko abakekwaho gutwika aba bana bafashwe kandi bafunzwe. Ati“Abatwitse abana imbere ya CHIC, iperereza ryararangiye, abafashwe barafunzwe” Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko idosiye y’abantu babiri bakekwaho gutwika bariya bana bayakiriye kandi bareyege n’urukiko. Yagize ati “Twarayakiriye kandi twaranayiregeye. Iregwamo abantu babiri. Twaregeye urukiko mu kwa Gatandatu [Kamena] ubwo urukiko rutegereje kuyiha itariki kugira ngo iburanwe. ” Nkusi ntiyatangaje imyirondoro yisumbuye ku bakekwaho gutwika bariya bana. Gusa ubwo bariya bana b’inzererezi batwikwaga, umwe mu bashinzwe umutekano kuri imwe mu nyubako yegeranye n’aho ibyo byabereye, yavuze ko batwitswe mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera, bikozwe n’abanyerondo. Yagize ati “Babasanze hariya mu nzu [ahubakwa inyubako y’ubucuruzi iruhande rwa CHIC] umwe ariruka baramufata batangira kumukubita, abereka hariya bagenzi be bari baryamye, nibwo batangiye kujombamo inkoni umwe agira ubwoba avamo aravuga ngo hasigayemo batatu ari nabo batwikiyemo.” Polisi y’igihugu yatangaje ko abana babiri bahise bapfa undi agakomereka bikomeye. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Abakekwaho gutwikira muri ruhurura abana b’inzererezi batawe muri yombi UMUBAVU.com admin Kuya 23-08-2017 saa 03:49' whatsapp Facebook Polisi y’u Rwanda yemeje ko abakekwaho gutwikira abana batatu b’inzererezi muri ruhurura yo mu mujyi rwagati imbere y’inyubako izwi nka CHIC, babiri bagapfa batawe muri yombi. Aba bana batwitswe muri Mata uyu mwaka. Icyo gihe umwana umwe w’inzererezi yabwiye IGIHE ko bagenzi be batwikishijwe lisansi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangarije IGIHE ko abakekwaho gutwika aba bana bafashwe kandi bafunzwe. Ati“Abatwitse abana imbere ya CHIC, iperereza ryararangiye, abafashwe barafunzwe” Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko idosiye y’abantu babiri bakekwaho gutwika bariya bana bayakiriye kandi bareyege n’urukiko. Yagize ati “Twarayakiriye kandi twaranayiregeye. Iregwamo abantu babiri. Twaregeye urukiko mu kwa Gatandatu [Kamena] ubwo urukiko rutegereje kuyiha itariki kugira ngo iburanwe. ” Nkusi ntiyatangaje imyirondoro yisumbuye ku bakekwaho gutwika bariya bana. Gusa ubwo bariya bana b’inzererezi batwikwaga, umwe mu bashinzwe umutekano kuri imwe mu nyubako yegeranye n’aho ibyo byabereye, yavuze ko batwitswe mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera, bikozwe n’abanyerondo. Yagize ati “Babasanze hariya mu nzu [ahubakwa inyubako y’ubucuruzi iruhande rwa CHIC] umwe ariruka baramufata batangira kumukubita, abereka hariya bagenzi be bari baryamye, nibwo batangiye kujombamo inkoni umwe agira ubwoba avamo aravuga ngo hasigayemo batatu ari nabo batwikiyemo.” Polisi y’igihugu yatangaje ko abana babiri bahise bapfa undi agakomereka bikomeye. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu