Close MORE NEWS Abahuruje urubyiruko muri KCC barwizeza gutahana amadorari bitabe urukiko UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 9-07-2019 saa 13:40' whatsapp Facebook Abanyakenya batatu n’umunyarwanda umwe bashinjwa ’guteka umutwe’ bakambura ibihumbi byinshi by’urubyiruko kuri Kigali Convention Centre bagejejwe imbere y’urukiko mu Rwanda. Ni abagore babiri n’abagabo babiri. Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro bahakanye ibyo baregwa. Tariki 25 z’ukwezi gushize ibihumbi by’urubyiruko byagiye kuri Kigali Convention Centre nk’inzu nini y’inama mu Rwanda, ruvuga ko rwatumiwe mu nama yiswe ’wealth and Fitness Summit’. Bavuze ko iyi nama bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 ya Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw). Gusa basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira. Nyuma basanze iyi nama idahari ndetse ntibasubizwa amafaranga nk’uko babigaragaje. Abayobozi babijeje gukurikirana abakekwaho ubu butekamutwe nk’uko Minisitiri w’Urubyiruko yabibwiye uru rubyiruko rwari rwageze kuri Convention Centre. Abaregwa uyu munsi bagejejwe imbere y’urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Barezwe ibyaha byo gukoresha inama itemewe, no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushikanyi. Abaregwa bose bahakanye ibi byaha bavuga ko icyo bateguye itari inama ahubwo yari amahugurwa, kandi bagombaga kwishyuza abayitabiriye. Basabye kurekurwa by’agateganyo. Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba baregwa uzasomwa tariki 11 z’uku kwezi. Urubyiruko rwinshi rwatanze amafaranga ngo rujye muri iyi nama Abaregwa gutekera umutwe urubyiruko baburaniye ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Abahuruje urubyiruko muri KCC barwizeza gutahana amadorari bitabe urukiko UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 9-07-2019 saa 13:40' whatsapp Facebook Abanyakenya batatu n’umunyarwanda umwe bashinjwa ’guteka umutwe’ bakambura ibihumbi byinshi by’urubyiruko kuri Kigali Convention Centre bagejejwe imbere y’urukiko mu Rwanda. Ni abagore babiri n’abagabo babiri. Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro bahakanye ibyo baregwa. Tariki 25 z’ukwezi gushize ibihumbi by’urubyiruko byagiye kuri Kigali Convention Centre nk’inzu nini y’inama mu Rwanda, ruvuga ko rwatumiwe mu nama yiswe ’wealth and Fitness Summit’. Bavuze ko iyi nama bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 ya Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw). Gusa basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira. Nyuma basanze iyi nama idahari ndetse ntibasubizwa amafaranga nk’uko babigaragaje. Abayobozi babijeje gukurikirana abakekwaho ubu butekamutwe nk’uko Minisitiri w’Urubyiruko yabibwiye uru rubyiruko rwari rwageze kuri Convention Centre. Abaregwa uyu munsi bagejejwe imbere y’urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Barezwe ibyaha byo gukoresha inama itemewe, no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushikanyi. Abaregwa bose bahakanye ibi byaha bavuga ko icyo bateguye itari inama ahubwo yari amahugurwa, kandi bagombaga kwishyuza abayitabiriye. Basabye kurekurwa by’agateganyo. Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba baregwa uzasomwa tariki 11 z’uku kwezi. Urubyiruko rwinshi rwatanze amafaranga ngo rujye muri iyi nama Abaregwa gutekera umutwe urubyiruko baburaniye ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu