Abahuruje urubyiruko muri KCC barwizeza gutahana amadorari bitabe urukiko

Abanyakenya batatu n’umunyarwanda umwe bashinjwa ’guteka umutwe’ bakambura ibihumbi byinshi by’urubyiruko kuri Kigali Convention Centre bagejejwe imbere y’urukiko mu Rwanda.

Ni abagore babiri n’abagabo babiri. Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro bahakanye ibyo baregwa.

Tariki 25 z’ukwezi gushize ibihumbi by’urubyiruko byagiye kuri Kigali Convention Centre nk’inzu nini y’inama mu Rwanda, ruvuga ko rwatumiwe mu nama yiswe ’wealth and Fitness Summit’.

Bavuze ko iyi nama bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 ya Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw).

Gusa basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira. Nyuma basanze iyi nama idahari ndetse ntibasubizwa amafaranga nk’uko babigaragaje.

Abayobozi babijeje gukurikirana abakekwaho ubu butekamutwe nk’uko Minisitiri w’Urubyiruko yabibwiye uru rubyiruko rwari rwageze kuri Convention Centre.

Abaregwa uyu munsi bagejejwe imbere y’urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Barezwe ibyaha byo gukoresha inama itemewe, no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushikanyi.

Abaregwa bose bahakanye ibi byaha bavuga ko icyo bateguye itari inama ahubwo yari amahugurwa, kandi bagombaga kwishyuza abayitabiriye. Basabye kurekurwa by’agateganyo.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba baregwa uzasomwa tariki 11 z’uku kwezi.


Urubyiruko rwinshi rwatanze amafaranga ngo rujye muri iyi nama


Abaregwa gutekera umutwe urubyiruko baburaniye ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo