ADEPR:Muri ADEPR akarere ka gasabo ibintu bikomeje kuba agatereranzamba

Nyuma y’ibyagiye bivugwa hagati y’umushumba w’Akarere ka GASABO na Rev.NTAMBABAZI J. Baptiste wahoze ayobora paroise ya Rukili ubu birasa n’aho bikomeje gufata indi ntera,aho ubuyobozi bwa ADEPR Akarere ka GASABO buvuga ko uyu mushumba Ntambabazi abafitiye ideni,kandi nawe akavuga ko ahubwo itorero rya ADEPR ariryo rimufitiye ideni.

Nyuma y’inkuru zakomeje kugenda zicicikana hanze twashatse kumenya ari hagati ya ADEPR ndetse n’uwahoze ari umushumba wa Paroise ya Rukili Rev. NTAMBABAZI twegereye Uwahoze ari comptable wa Paroise ya Rukili ,BIGIRIMANA Faustin maze tumubaza mu by’ukuli ubaba abarizwaho iri deni rya miliyoni 2 360 063 ubuyobozi bwa ADEPR Akarere ka GASABO buvuga ko buri kwishyuza Rev. NTAMBABAZI,icyo ryakoreshejwe cyane ko uyu ariwe amafranga yose yacagaho kugira ngo asohoke maze nawe adusubiza muri aya magambo,ntabwo ariya mafranga NTAMBABAZI yayatwaye rwose baramubeshyera.

Mu kiganiro twagiranye dufitiye amajwi yagize ati :”ndi umukiristo ndavugisha ukuli,kandi uwari umushumba wange ntacyo dupfa,ayo mafranga bamushyiraho ntayo yatwaye ahubwo yagiye mu bikorwa bya paroise,byaba ari igisebo hagize uvuga ko yayatwaye”.

Ni nyuma y’uko Umushumba w’akarere ka Gasabo aherutse gutangaza ko icyo bashingira ho bishyuza Ntambabazi ayo mafaranga ari uko ariwe wari umuyobozi mukuru wa paruwase Rukili, bityo akaba ariwe wagombaga kwemeza ko ikintu runaka gikorwa cyangwa ntigikorwe, byumvikana ko afite uruhare rukomeye mu ibura ry’ariya mafaranga 2 360 063.

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa ADEPR Akarere ka Gasabo butangarije ibi twashatse kumenya icyo nyirubwite Rev.NTAMBABAZI abivugaho maze atubwira ko ibi ari ibinyoma n’akarengane bashaka kumukorera.

Yagize ati :”twakoze remise ayo mafranga ntibigeze bayagaragaza,nta n’aho bigeze bayandika ngo bigaragare ko mu mpapuro hari aho babyerekanye,ubwo nasezeraga ngiye kwiga mu bugande ntabwo bigeze bayagaragaza,ubwo boherezaga komisiyo ivuye ku karere yari iyobowe na Rev.SEMUNYANA Innocent bagaragaje ko ayo mafranga nta numwe wayatwaye ahubwo yagiye mu yindi mirimo ya paroise,none se ubwo barayangerekaho babivanye kuki ko ari akarengane bashaka kunkorera ?kuki aya mafranga bibutse kuyavuga ari uko ngarutse mu nshingano mvuye kwiga mu gihe ngenda ntayo bigeze bavuga ? Kuki bayavuza ndetse bakabijyana mu itangazamakuru ari uko nge ndangiye kwishyuza ayange bandimo ndetse agaragara no muri remise twakoze,umushumba wansimbuye RYUMUGABE Alphonse wansimbuye n’Umushumba w’akarere ari Rev NIYONZIMA Alexis basinyiye hanyuma ayo yo bavuga ko mbarimo kuki batayanditse icyo gihe ko aribo bari bayoboye Remise twakoranye n’uwansimbuye ariwe Rev. RYUMUGABE kuki batabivuze ?

Yakomeje avuga ko kugeza na n’ubu yamaze kwandikira inzego z’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda kandi akaba agitegerezanyije icyizere uburyo bazamukemurira ikibazo bakamurenganura.

Twashatse kumenya kugeza ubu icyo ubu buyobozi bwa ADEPR akarere ka GASABO buvuga nyuma y’uko uwari comtable avugiye ko ntawatwaye aya mafranga yaba Rev Ntambabazi cyangwa undi uwariwe wese ntibabasha kutwitaba ku murongo wa telephone,ubwo twavugishaga bamwe mu bari muri iyi commission yoherejwe n’akarere ije kureba ibibazo by’umutungo kuri Paroisse ya Rukili nabo batubwiye ko ntawe bigeze babona yaraburiweho nayo mafranga n’ubwo batemeye ko dutangaza umwirondoro wabo ku mugaragaro.

Nyuma y’uko iki kibazo kimaze iminsi itari myinshi kigiye ahagaragara,ubwo twakimenyaga twavuganye n’umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali mu majwi dufite atubwira ko atari akizi ariko ko agiye kugikurikirana ngo kibashe gukemuka vuba kandi burundu.

Twabibutsa ko mu gihe ubuyobozi bwa ADEPR Akarere ka Gasabo buvuga ko NTAMBABAZI aburimo amafranga angana na 2 360063,nawe agaragaza muri remise yakoranye n’umushumba wamusimbuye ikemezwa ndetse igasinywaho n’umushumba w’AKARERE ka Gasabo Rev.Alexis bigaragara ko ari ADEPR ahubwo ibereyemo umwenda uyu NTAMBABAZI.

Uretse ibi kandi zimwe muri raporo zagiye zitangwa na komisiyo yoherejwe n’akarere ka Gasabo kuri Paroise ya Rukili zagiye zemeza ko aya mafranga nta numwe wayariye cyangwa ngo amuburireho nk’uko byagaragaye muri raporo yari iyobowe na Rev. SEMUNYANA yo ku itariki ya 29/01/2016.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo