Ngo  Rwigara Assinapol ntiyishwe  n’impanuka  ahubwo yatewe ibyuma

Ejo ku wa Mbere Tariki 16 Ukwakira 2017, nibwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyaba bishinjwa abo mu muryango wa Rwigara Assinapol barimo umugore we ,Adeline Mukangemanyi Rwigara ndetse n’abakobwa be aribo Uwamahoro Rwigara Anne na Diane Rwigara aho mu kwiregura bagarutse ku rupfu rwe bashimangira ko atishwe n’impanuka.

Uwamahoro Anne Rwigara ushinjwa guteza imidugararo n’imvururu muri rubanda, harimo kuba yari aho yavugaga ko inama akwiye gutanga ari uko abantu bava mu gihugu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Tariki 10 Ukwakira 2016, Anne Rwigara ngo yanditse kuri Whatsapp ya Group y’umuryango wabo ko hari umuntu wishwe saa yine za mu gitondo ngo kuko hari undi bavuganaga uri mu barwanya ubutegetsi, ndetse ko ngo abo bishe bose ari byo bahita babashinja. Mu bindi bigaragaza ko yakwirakwije imidugararo n’imvururu muri rubanda, Ubushinjacyaha buvuga ko Anne Rwigara asangiye na nyina n’abandi bo mu muryango icyaha cy’uko bandikiye Jeune Afrique bavuga ko Rwigara Assinapol yishwe na Leta kandi bo ubwabo barandikiye ubuyobozi bwa Prime Insurance bagaragaza ko Rwigara yishwe n’impanuka.

Mu kwiregura kwa Anne Uwamahoro Rwigara, yabanje kwisobanura ku bijyanye n’ubutumwa umuryango wa Rwigara ushinjwa ko woherereje ikinyamakuru Jeune Afrique, bavuga ko Se Rwigara Assinapol yishwe na Leta kandi barandikiye Prime Insurance ko yishwe n’impanuka.

Anne Rwigara yisobanuye mu marira n’ikiniga cyinshi, avuga ko ubwo butumwa yabweretswe n’Ubushinjacyaha agasanga nta mukono wabo uriho, bityo ko batazi uwabwanditse ari nawe wabibazwa. Uretse ibyo ariko, yavuze ko uwaba yarabyanditse wese, ashobora kuba yaragendeye ku ibaruwa umuryango wa Rwigara wandikiye Perezida wa Repubulika umusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Rwigara Assinapol.

Yavuze mu rukiko ko kugeza n’ubu atemera ko Se yishwe n’impanuka, ndetse avuga ko we ubwe yamugezeho akiri muzima akanavuga ko yatewe ibyuma mu mutwe, ndetse ngo ibi ninabyo babwiye Polisi ko ikurikirana babonye itabasubiza bandikira Perezida.

Uyu mukobwa wavugaga arira agahozwa na mukuru we ndetse na nyina, yavuze ko ubwo bandikiraga ikigo cy’ubwishingizi cya Prime Insurance, basabwe n’iki kigo kugaragaza raporo kandi ngo iyo bagombaga gutanga ni iya Polisi, kandi ngo Polisi yo yagaragazaga ko Rwigara yishwe n’impanuka. Bityo ko yumva nta cyaha yakoze.

Ku rundi ruhande kimwe mu byaha ubushinjacyaha bushinja Adeline Rwigara harimo kuba kuba yaragiye abwira abantu baba hanze y’igihugu, ibintu bigaragaza ko agamije guteza imvururu muri rubanda. Hari aho yagize ati : "Aba bantu nta mbuto yo gutegeka bafite, icyo bazi ni ukwica gusa". Tariki 23 Werurwe 2015, Adeline yifatanyije n’abo mu muryango we bandikira Ikinyamakuru Jeune Afrique, babamenyesha ko Rwigara Assinapol yishwe kandi yishwe na Leta, birengagiza ko bandikiye ikigo cy’ubwishingizi cya Prime Insurance bavuga ko Rwigara yishwe n’impanuka.

Me Gatera Gashabana wunganira Adeline Rwigara yavuze ko ahubwo gutaka kwa Adeline Rwigara kugaragaza ko yari afite ikibazo, bityo ko umuntu wihebye kubera ibyamubayeho akwiye kwegerwa aho kubiryozwa. Yavuze kandi ko iby’ubutumwa bwohererejwe Jeune Afrique, bikwiye kubazwa icyo kinyamakuru.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire icyo buvuga ku kwisobanura kw’abaregwa, maze umushinjacyaha ahera ku kwisobanura kwa Adeline Rwigara, avuga ko n’imbere y’urukiko yakomeje gukwiza impuha nk’uko abishinjwa, kuko avuga ko umugabo we yishwe na Leta kandi atabifitiye ibimenyetso. Ku bijyanye n’icyo kwandikira Jeune Afrique n’ibindi byose by’uko bireguye, Ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza ko ukwiregura kwabo nta shingiro gufite, kandi ko bakomeje gukwiza impuha mu kwiregura kose.

Ku wa Gatatu Tariki ya 4 Gashyantare 2015 nibwo umunyemari w’Umunyarwanda wari umaze igihe kirekire mu bucuruzi, Assinapol Rwigara, , yitabye Imana nyuma yo kugongwa n’ikamyo.

Ibi bikaba byarabaye ku ,ugoroba ubwo Rwigara Assinapol yari mu modoka ye y’ivatiri yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, ikamyo iremereye nayo yo mu bwoko bwa Mercedes yamugongeye mu rubavu iramukurubana no mu mukoki (rigole), ku buryo ari Rwigara Assinapol ubwe, ari n’abo bari kumwe mu modoka, nta wabashije kurokoka iyi mpanuka.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ahitwa mu Kabuga ka Nyarutarama, ni mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, ahegereye ibiro by’Akagari ka Gaculiro.

Tariki ya 5 Gashyantare 2015 ,Uwari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda icyo gihe , CSP Twahirwa Celestin yatangaje ko uwari utwaye ikamyo yagonganye n’uyu munyemari ubwe ishyikirije inzego z’umutekano amaze kubona ko nta handi yahungira.

Kuva icyo gihe umuryango wa Rwigara ukaba warakunze kugaragaza ko utahawe ubutabera ku rupfu rwe ari nako ushimangira ko atishwe n’impanuka.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mutabazi Kuya 17-10-2017

ukuri gufite aho kuri