Diane Rwigara  hari  icyo akomeje  gusaba  Perezida Kagame

Diane Rwigara akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano gusa we akaba abihakana avuga ko icyo azira ari uko yatinyutse akanenga ibitagenda mu gihugu ndetse akaniyamamariza kuba Perezida. Yongeye gusaba ko Perezida wa Repubulika yamurekura we n’abo mu muryango we, ibintu bitakiriwe neza n’Umucamanza maze ahita amucyaha ndetse amubwira ko hari amagambo adakwiye kugaragara mu rukiko.

Mu gusubiza Diane ,Umucamanza yagize ati’’ Diane, n’ubushize narabikubwiye, hari amagambo atagomba kugaragara mu rukiko, ibyo usaba urabisaba urukiko, ntabwo abacamanza n’abashinjacyaha ari ishyaka, hano bari mu kazi..."

Aha Perezidante w’iburanisha yashimangiraga ibyo yamusobanuriye mu iburanisha riheruka, ubwo yabwiraga Diane Rwigara ko mu gihe cy’iburanisha, umuburanyi nta wundi agira icyo asaba uretse inteko y’abacamanza.

Ibi bikaba byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017, ubwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, rwasubukuraga urubanza ubushinjacyaha buregamo Mukengemanyi Adeline Rwigara, Uwamahoro Anne Rwigara na Diane Nshimiyimana Rwigara, ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Iburanishwa nk’ibisanzwe, kuva ritangiye ryaranzwe n’impaka ndende hagati y’ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane na Anne Rwigara niwe watangiye asubiza ku byarezwe abakiriya be ubushize.

Yatangiye avuga ko hari ibintu bitavogerwa by’abakiriya be byavogerewe. Avuga ko nta wagombaga kwinjira muri telephone z’abaregwa akareba za ‘correspondance’ z’abantu hadakurikijwe amategeko.

Avuga ko ubundi umuntu atakwinjira muri e mail cyangwa telephone y’umuntu birimo Password ariko ngo ubugenzacyaha bwatse izi Password abakiriya be saa munani z’ijoro.

Yavuze ko ingingo ya 72 y’itegeko ry’imiburanishirize y’ imanza z’inshinjabyaha ngo itegeganya ko ntawushobora kwinjira muri ‘correspondance’ z’abantu atabiherewe ububasha n’Umushinjacyaha Mukuru kandi nawe yabiherewe uburenganzira na Minisitiri w’ubutabera

Ibi bigakorwa iyo izindi nzira zose zo kubona ibimenyetso ku birebana n’icyaha cy’umutekano w’igihugu zananiranye.

Uyu mwunganizi akavuga ko ngo n’ubu nta kizere ko hatari ibyo bagabanijemo cyangwa bongeyemo mubyo byavanywe muri ‘correspondances’ z’abakiriya be.

Kuri Audio zimwe zitakoreshwaga mu rubanza ubushize bakajya bazisimbuka, Me Buhuru yavuze ko yaganiriye n’abakiriya be bakamubwira ko hari amajwi atarakoreshejwe ubushize mu iburanisha kandi ashinjura abaregwa.

Urukiko rwavuze ko ari rwo rwasabye Ubushinjacyaha kujya busimbuka ibyo rubona bidakenewe kumvwa muri izo Audio.

Uruhande rw’abaregwa ngo rutangajwe no kuba mu gufata Audio baragiye bafata uduce tubashinja gusa.

Mu by’imikono mihimbano ishinjwa Diane Rwigara, Me Buhuru yavuze ko ibimenyetso byatanzwe by’imikono yapimiwe muri ‘Laboratoire’ ngo byasesenguwe bidategetswe n’Urukiko, byakozwe gusa n’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bagamije gushinja kandi nyamara iyo ‘expertise’ itegekwa n’Urukiko.

Me Buhuru avuga ko Diane yari afite abamuhagarariye atari kubasha kugera hose ngo ahure n’abamusinyiye, kuko hari n’abavuze ko bataramubona kandi ngo nikoko.

Avuga ko abahakanye ko bamusinyiye ari uko babonaga ko bitangiye kubagaruka.

Yavuze ko kuri ‘article’ bivugwa ko yandikiwe JeuneAfrique, urwo rwandiko ngo nta signature iriho bityo ntibarushinjwa mu gihe atari inyandiko yabo.

Ndetse ngo iyo nyandiko bayitirira JeuneAfrique kandi ngo ari iya RFI.

Iby’izo nkuru za RFI na JeuneAfrique ngo byabazwa ibyo bitangazamakuru ntibyabazwa Anne Rwigara kuko atasinye iyo nyandiko.

Ibi rero ngo bituma atumva uburyo iyo nyandiko bitirira abana ba Rwigara ihuzwa no guteza imvururu.

Naho ngo ibaruwa bandikiye ‘Prime Insurance’ ngo icyemezo nyacyo kivuga urupfu rwa Rwigara cyagombaga kuva kuri Police kandi Police yatanze icyemeza ko yishwe n’impanuka.

Kuri za Audio, Me Buhuru yavuze ko abantu bafite uburenganzira bwo kuvugana n’imiryango yabo, ngo umuntu natakira umuvandimwe ntaba akoze icyaha.

Diane Rwigara yiregura kuri za Sim Cards basanze iwe, yavuze ko bahasanze eshanu gusa, maze akabaza niba ngo ari zo yari kubarurizaho abantu 600 yasabwaga.

Yavuze ko imikono yasuzumwe muri Laboratoire ariko batigeze basuzuma umukono we ngo bawugereranye n’iyo, ndetse ngo ntiyizeye ubwisanzure bw’abo bapimiye imikono.

We ngo yumva ubu azira ko yashinze ‘Mouvement’ yise “Itabaza” nyuma yo kwangirwa kwiyamamaza.

Umucamanza yahise amwihaniza amubwira ko ayo magambo adakwiriye kuyakoresha mu rukiko kuko urukiko rutaba mu ishyaka.

Me Gatera Gashabana, yahawe ijambo n’umucamanza avuga ko amajwi yakuwe muri telefone z’abaregwa, yafashwe bitemewe n’amategeko ndetse ko byabaye nko kwinjira mu mabanga yabo batabifitiye uburenganzira. Me Gashabana yavuze ko mu nyandiko y’ifatira, hagaragara ko hafatiriwe telefone z’abaregwa ariko ntaho bigaragara ko hafatiriwe amajwi.

Adeline Rwigara yahawe ijambo, ariko mu magambo ye yavuganaga ikiniga hamwe na hamwe akanarira, yagarutse ku cyo yita akarengane n’iyicarubozo ngo bakorerwa, ndetse ngo na mbere y’urupfu rw’umugabo we yari amaze igihe asaba kurenganurwa ku mitungo yabo. Yongeye gushimangira iby’urupfu rw’umugabo we, yemeza ko abamwishe ngo bari bahari bababona bambaye imyenda ya Polisi, akavuga ko ari byo byatumye yita abapolisi Interahamwe zo mu rundi rwego, umunsi bajya kubata muri yombi iwabo mu Kiyovu.

Adeline yavuze ko ibyabaye ku muryango we hagati y’1990 n’1994 ari byo birimo kubabaho. Yagarutse ku majwi y’ibiganiro bishingirwaho babashinja ibyaha, avuga ko we yaganiraga n’uwacitse ku icumu mugenzi we kandi w’umuvandimwe we, hanyuma Anne na Diane bakaba baraganiraga iby’akababaro basangiye nk’abavandimwe.

Yabwiye abacamanza ko bakwiye kureba uburyo barengana, bagaha agaciro icyubahiro Imana yabahaye bakabasha kwicara imbere yabo, maze bakabona ko bakwiye kubarenganura.

Hakurikiyeho umwanya w’ubushinjacyaha, busobanura ko iby’amajwi yakuwe muri telefone z’abaregwa, bitavuze ko ari ukugenzura itumanaho ryabo kuko Itegeko rivuga ko byitwa kugenzura itumanaho mu gihe ubutumwa bwakurikiwe mbere y’uko bugera ku wo bwagenewe.

Ku isaha ya saa munani n’iminota 18, umucamanza yavuze ko iburanisha rigiye gukurikiraho humvwa amajwi agomba kugaragazwa no kwisobanurwaho mu muhezo, ategeka ko mu cyumba cy’iburanisha hasigaramo abaregwa, ababunganira mu mategeko, abacamanza, abashinjacyaha hamwe n’abashinzwe umutekano.

Ibi ariko byahise bituma Me Buhuru avuga ko mu rubanza ruburanishijwe mu muhezo, haba harimo abaregwa, abashinjacyaha, abacamanza n’abunganira abaregwa, ashaka kugaragaza ko abashinzwe umutekano bahari bitaba bikiri umuhezo. Ibi ariko umucamanza yanzuye ko bikorwa ko, avuga ko abashinzwe umutekano w’abaregwa bagomba kuba bahari kandi bidakuraho ko ruba ruburanishijwe mu muhezo.

Nyuma y’umwanya munini urubanza rurimo kuburanwa mu muhezo, ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba abaregwa bongeye kuburanishwa mu ruhame, Diane Rwigara niwe watangiye yisobanura ku byaha akurikiranyweho byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze, Diane Rwigara, icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, ngo yagikoze ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru tariki 14 Nyakanga 2017, aho yavuze ko Abanyarwanda bahagurukira rimwe ari uko bagiye kwica. Kuri iyi tariki kandi ngo yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, ko uwitwa Jean d’Amour yamubwiye ko naramuka amushyigikiye mu kwiyamamaza kwe, ngo bazamukubita ifuni. Aha ngo yanahavugiye ko mu Rwanda, abantu bamwe bicwa abandi bakanyerezwa, avuga ko bashimutwa bakicwa abandi bakaburirwa irengero, ibyo byose ngo bikaba ari ibihuha yagendaga akwirakwiza. Ngo yagiye avuga ibintu byinshi birimo ko nta mazi abanyarwanda bafite, ko nta mashanyarazi bafite, ko Leta ishora imari mu bigaragarira abanyamahanga abaturage bakennye, ko imitungo yihariwe n’abantu bamwe n’ibindi ubushinjacyaha bwita ko yakwizaga ibihuha.

Mu kwisobanura kwa Diane Rwigara, yasobanuye ko yavuze ngo "Abanyarwanda bahagurukira rimwe ari uko bagiye kwica" ashaka kugaragaza ko mu mateka y’u Rwanda guhera mu 1959, Abanyarwanda bagiye bananirwa guhaguruka ngo barwanye ikibi, ahubwo bagahuza umugambi wo kwica. Yavuze ko yagaragazaga iby’amateka mabi yaranze u Rwanda. Ku bijyanye n’uwo yavuze witwa Jean d’Amour ngo wavuze ko namushyigikira azakubitwa agafuni, yavuze ko ibyo yavuze ari ukuri kuko ngo na nyuma yo kubivuga uwo Jean d’Amour yagiye akubitwa kenshi ndetse akajya mu bitaro.

Yavuze kandi ko ibyo kuba Abanyarwanda badafite amazi n’amashanyarazi ahagije, yabivuze ashingiye ku mibare y’ibigo bishinzwe amazi n’amashanyarazi, bigaragaza ko umubare w’abafite amazi n’amashanyarazi ukiri hasi, ari naho ngo yavugiye ko akayabo kagiye kuri Kigali Convention Center kagombaga kuvana abaturage mu bukene.

Diane Rwigara yanabajijwe ibijyanye n’uko yavuze ngo mu Rwanda abantu baricwa abandi bakanyerezwa, maze arondora amazina y’abantu avuga ko bagiye bicwa, umucamanza amubajije niba afite gihamya ko bishwe na Leta, Diane Rwigara asobanura ko icyo yanavugaga ari icyo cy’uko bicwa ntihakorwe iperereza ryimbitse ngo ababishe bagezwe imbere y’ubutabera babihanirwe.

Diane Rwigara kandi yasabwe kwiregura ku byo yavuze ko mu Rwanda abantu bahura n’akarengane mu ngurane z’ubutaka, avuga ko yabivuze kandi ko atabeshye kuko ahamya ko abaturage bahabwa amafaranga macye atajyanye n’agaciro k’imitungo yabo baba bakuwemo.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane Rwigara, nawe yunze mu ry’umukiliya we, avuga Diane Rwigara ushinjwa gukwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi, asanga ibyo aregwa bidafite ishingiro. Avuga ko umunsi Diane Rwigara yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, yari agiye gutangiza muvoma y’amahoro, kandi ko yasobanuye ko ashaka ko abantu bamufasha bagafatanya mu mahoro ibyo yifuza ko byahinduka.

Me Buhuru aha yahatinze cyane, anavuga ko umunyarwanda wese uburenganzira ku bwisanzure bwo kugaragaza icyo atekereza. Anavuga ko kuba Diane Rwigara yaratumiye abanyamakuru, bidakwiye kwitwa ko abo banyamakuru ari rubanda kandi ngo nta n’ikibi kigaragaza ko yagumuraga abaturage mu byo yavuzemo. Aha yanenze ubushinjacyaha ko bwagiye bufata agace gato mu kiganiro cy’amajwi n’amashusho cyose, kandi ngo ibi bihabanye n’amategeko bakwiye kwiga ku kiganiro cyose uko cyakabaye.

Ubushinjacyaha bufashe ijambo, bwasobanuye ko icyaha Diane Rwigara yakoze, ari ugukwiza ibihuha agamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, nk’aho ngo yavuze ngo "abacitse ku icumu turababaye" kandi ngo atari umuvugizi wa IBUKA.

Ubushinjacyaha kandi bwasoje busaba ko abaregwa bafungwa kuko bakomeje gukurikiranwa bari hanze bashobora gutoroka cyangwa bagasibanganya ibimenyetso. Nyuma umucamanza yahaye ijambo Adeline Mukangemanyi Rwigara maze ati: "Nyakubahwa mucamanza, twatoroka dute? Twagenda n’amaguru? Nta cyangomwa na kimwe dufite, nta n’indangamuntu, baraje ibintu byose baratwara, icyitwa igipapuro cyose, amafaranga yose twari dufite mu rugo barayatwaye na konti zacu zose barazifunga, ubwo twatoroka dute koko? Twagenda n’amaguru... Dore aho duhagaze aha nyakubahwa mucamanza, nta cyaha dufite twishinja, ni uko nyine tutirenganya, iyo dushaka gutoroka tuba twaratorotse tugifite ibyangombwa, njyewe maze imyaka 5 ntarava muri uyu mujyi na rimwe"

Me Gatera Gashabana nawe yahawe ijambo, yongera gutsimbarara ku kuba amajwi yakuwe muri telefone z’abaregwa yarafashwe binyuranyije n’amategeko kandi ko abo yunganira barekurwa kuko nk’uko bigaragara ntaho bashobora gutorokera.

Diane Rwigara nawe yasubijwe ijambo avuga ko adashobora gutoroka cyangwa gusibanganya ibimenyetso kuko kuba nta cyangombwa na kimwe afite, nta n’indangamuntu, atumva aho yatorokera n’uko yatoroka. Yavuze kandi ko urugo rwabo rusanzwe rugoswe, ngo akaba atanafite telefone yatuma abasha kugira abo avugana nabo, akaba atari nawe washyize amashusho kuri Youtube kuburyo yayakuraho, ngo yumva akwiye gufungurwa kuko arengana.

Anne Rwigara nawe yavuze ko kuba we na nyina n’umuvandimwe we bamaze hafi amezi abiri bafunzwe bazira ubusa, ngo urukiko rudakwiye kubafungura by’agateganyo gusa ahubwo ngo rukwiye kubafungura burundu bikarangira bagasubira mu buzima busanzwe, akavuga ko yizeye ko ubutebera bavuze kuva kera noneho bwaba bugiye kuboneka.

Me Buhuru Pierre Celestin, ahawe ijambo yavuze ko abo yunganira barengana, agaragaza ko ibyo Diane Rwigara aregwa bishingirwa ku byo yavuze mu kiganiro n’abanyamakuru, nta na hamwe hagaragaramo icyateje imvururu muri rubanda, ndetse ko icyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, yagisobanuye bihagije ko kidakwiye kumuhama. Muri rusange, yasobanuye ko umucamanza akwiye gufata icyemezo, abaregwa bakarekurwa nta yandi mananiza.

Nyuma yo kumva ibyifuzo by’impande zombi, ku isaha ya saa moya z’ijoro, Umucamanza yanzuye ko imyanzuro y’urubanza izamenyekana kuwa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017, ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
dred Kuya 20-10-2017

Sgjjko

siyoyimana esther Kuya 19-10-2017

Abo bana mbona barengana kbx

siyoyimana esther Kuya 19-10-2017

Abo bana mbona barengana kbx

siyoyimana esther Kuya 19-10-2017

Abo bana mbona barengana kbx

siyoyimana esther Kuya 19-10-2017

Abo bana mbona barengana kbx

Habimana jibrir Kuya 19-10-2017

Let me say something nukuvugako bafash terefone yanjy nanjy nafungwa nibingah twandika tuvuga murek kuregany abavandimwe ukur kurahar kandi naho kutabonek kuki mwamya kugaragaza imitima mibi murirubanda nimwe mutuma abant bagirimitima mibi bangahe bajyenda tutazirengereo ryabo ariko ntihagire ikigaragara ahubw nimubarekur mubarekur ntacyah ikind mubakurikirane bashobora nabo kubapyeta nkuko aband bapwetwa

Habimana jibrir Kuya 19-10-2017

Let me say something nukuvugako bafash terefone yanjy nanjy nafungwa nibingah twandika tuvuga murek kuregany abavandimwe ukur kurahar kandi naho kutabonek kuki mwamya kugaragaza imitima mibi murirubanda nimwe mutuma abant bagirimitima mibi bangahe bajyenda tutazirengereo ryabo ariko ntihagire ikigaragara ahubw nimubarekur mubarekur ntacyah ikind mubakurikirane bashobora nabo kubapyeta nkuko aband bapwetwa

-xxxx- Kuya 19-10-2017

Ukuri kurakwiye ntamamvu yatuma hadasesengurwa burikimwe kugirango ukuri kugaragare

Ibyo bimenyetso ndumva byakurikiranwa bivuwe imuzi hatagize igisigwa inyuma cyangwa igisimbukwa kuko aribyo zingiro ry’ukuri.

Gisele Kuya 19-10-2017

Ni danger Pe Imana Niyo Izi ukuri

Gisele Kuya 19-10-2017

Ni danger Pe Imana Niyo Izi ukuri

Gelas Kuya 18-10-2017

Bizoroha hamwe n’Imana.kabone niyo hacaho imyaka 100,ariko ukuri ntabwo kuzigera gutsindwa n’ikinyoma.iyo ibyo uburana cg urwanira ari ukuri,biratinda ugatsinda.ahubwo ikimwaro n’isoni bigasigara kubo mwari muhanganye.Imana ntizemera narimwe umunyarwanda atsindwa mugihe aburana cg arwanira ukuri.murakoze Yesu azasura imitima yababurana amahugu.

Muhamagaro Schadrack Kuya 18-10-2017

Muraho neza so nkuko bizwi ababurana ari babiri umwe abayigiza nkana niyo mpamvu bikwiye ko mureba kumpande zombi urenganywa akarenganurwa kndi yaba ari mwikosa agahanwa namategeko nkuko abiteganya murakoze.

Muhamagaro Schadrack Kuya 18-10-2017

Muraho neza so nkuko bizwi ababurana ari babiri umwe abayigiza nkana niyo mpamvu bikwiye ko mureba kumpande zombi urenganywa akarenganurwa kndi yaba ari mwikosa agahanwa namategeko nkuko abiteganya murakoze.

Muhamagaro Schadrack Kuya 18-10-2017

Muraho neza so nkuko bizwi ababurana ari babiri umwe abayigiza nkana niyo mpamvu bikwiye ko mureba kumpande zombi urenganywa akarenganurwa kndi yaba ari mwikosa agahanwa namategeko nkuko abiteganya murakoze.