Close MORE NEWS Taiwan yemeye ko abatinganyi bashyingiranwa byeruye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 18-05-2019 saa 09:23' whatsapp Facebook Inteko Ishing Amategeko ya Taiwan yabaye iya mbere muri Aziya yemeje kuri uyu wa gatanu ko abahuje ibitsina muri iki gihugu bashobora gushyingiranwa. Itegeko Nshinga ry’iki gihugu mu 2017 ryari ryemeje ibi ariko bitegereza ko inteko Ishing Amategeko ibanza kubitorera, yari yahawe imyaka ibiri yo kubyigaho. Amagana y’abaharanira uburenganzira bw’abakundana bahuje ibitsina muri iki gihugu, uyu munsi bakoraniye imbere y’inteko mu murwa mukuru Taipei bategereje umwanzuro. Bateye hejuru mu byishimo byinshi ubwo bari bamenyeshejwe ko Inteko Ishinga Amategeko yemeje iri tegeko. Gusa uruhande rw’abashyigikiye uko ibintu byahoze mbere rwo rwarakajwe n’iki cyemezo. Hatagerejwe ko Perezida Tsai Ing-wen wa Taiwan asinya kuri iri tegeko rikajya mu bikorwa. Jennifer Lu uyobora ishyirahamwe ry’abaharanira uburenganzira bungana kuri bose mu byo gushyingiranwa, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko urugamba rutarangiye kuko ubu bagiye no gukomeza guhangana n’ivangura rikorerwa ababana bahuje ibitsina. Abaturage benshi ba Taiwan mu matora ya kamarampaka yagiye aba kuri iyi ngingo, bagaragaje ko bifuza ko gushyingiranwa gukomeza kuba hagati y’umuntu w’igitsina gabo n’uw’igitsina gore gusa. Byabaye ngombwa ko abashinga mategeko batora itegeko ryihariye rinyuranye n’asanzwe ryemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa. Ahandi byifashe bite? Uretse gushyingirwa, no kuryamana kw’abahuje ibitsina hari ibihugu bigihanwa nk’icyaha, mu bihugu byinshi ku isi birimo n’ibya Afurika kuryamana kw’abahuje ibitsina atari icyaha. Gushyingira abahuje ibitsina ntibyemewe mu Bushinwa, igihugu gituranye na Taiwan, kimwe no mu bihugu bindi byose bya Aziya. Muri Afghanistani, Irani, Qatar, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates) na Yemeni, kuryamana gusa kw’abahuje ibitsina bihanishwa urupfu. Amategeko henshi ku isi yemera gushyingira gusa abadahuje ibitsina, gusa hari ibihugu by’i Burayi na Amerika byemera gushyingirwa kw’abahuje ibitsina. Muri Afurika, igihugu kimwe, Afurika y’Epfo, ni cyo gusa cyemera gushyingira abahuje ibitsina. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Taiwan yemeye ko abatinganyi bashyingiranwa byeruye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 18-05-2019 saa 09:23' whatsapp Facebook Inteko Ishing Amategeko ya Taiwan yabaye iya mbere muri Aziya yemeje kuri uyu wa gatanu ko abahuje ibitsina muri iki gihugu bashobora gushyingiranwa. Itegeko Nshinga ry’iki gihugu mu 2017 ryari ryemeje ibi ariko bitegereza ko inteko Ishing Amategeko ibanza kubitorera, yari yahawe imyaka ibiri yo kubyigaho. Amagana y’abaharanira uburenganzira bw’abakundana bahuje ibitsina muri iki gihugu, uyu munsi bakoraniye imbere y’inteko mu murwa mukuru Taipei bategereje umwanzuro. Bateye hejuru mu byishimo byinshi ubwo bari bamenyeshejwe ko Inteko Ishinga Amategeko yemeje iri tegeko. Gusa uruhande rw’abashyigikiye uko ibintu byahoze mbere rwo rwarakajwe n’iki cyemezo. Hatagerejwe ko Perezida Tsai Ing-wen wa Taiwan asinya kuri iri tegeko rikajya mu bikorwa. Jennifer Lu uyobora ishyirahamwe ry’abaharanira uburenganzira bungana kuri bose mu byo gushyingiranwa, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko urugamba rutarangiye kuko ubu bagiye no gukomeza guhangana n’ivangura rikorerwa ababana bahuje ibitsina. Abaturage benshi ba Taiwan mu matora ya kamarampaka yagiye aba kuri iyi ngingo, bagaragaje ko bifuza ko gushyingiranwa gukomeza kuba hagati y’umuntu w’igitsina gabo n’uw’igitsina gore gusa. Byabaye ngombwa ko abashinga mategeko batora itegeko ryihariye rinyuranye n’asanzwe ryemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa. Ahandi byifashe bite? Uretse gushyingirwa, no kuryamana kw’abahuje ibitsina hari ibihugu bigihanwa nk’icyaha, mu bihugu byinshi ku isi birimo n’ibya Afurika kuryamana kw’abahuje ibitsina atari icyaha. Gushyingira abahuje ibitsina ntibyemewe mu Bushinwa, igihugu gituranye na Taiwan, kimwe no mu bihugu bindi byose bya Aziya. Muri Afghanistani, Irani, Qatar, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates) na Yemeni, kuryamana gusa kw’abahuje ibitsina bihanishwa urupfu. Amategeko henshi ku isi yemera gushyingira gusa abadahuje ibitsina, gusa hari ibihugu by’i Burayi na Amerika byemera gushyingirwa kw’abahuje ibitsina. Muri Afurika, igihugu kimwe, Afurika y’Epfo, ni cyo gusa cyemera gushyingira abahuje ibitsina. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu