Close MORE NEWS Perezida Museveni yemejwe nk’umukandida w’ishyaka NRM mu matora ya Perezida UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 20-02-2019 saa 12:10' whatsapp Facebook Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 74 y’amavuko yemejwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, National Resistance Movement (NRM), nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2021, muri Manda ya gatandatu. Ni umwe mu myanzuro y’umwiherero w’abayobozi bakuru ba NRM wari umaze iminsi itanu, uyobowe na Museveni ubwe. Iyi nama yatangaje ko yanyuzwe n’icyerekezo igihugu kirimo muri iki gihe. Imyanzuro ikomeza iti “Hashingiwe ku byagezweho mu myaka ibiri n’igice ishize muri iyi manda, Inama nkuru y’ishyaka yifuje gushimira Umuyobozi Mukuru akaba na Perezida Gen. Kaguta Museveni, no gusaba abanyamuryango kumushyigikira ngo akomeze kutuyobora kugeza mu 2021 na nyuma yaho.” Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko mu Ukuboza 2017 Inteko Ishinga amategeko yemeje ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, rikurwamo imyaka perezida wa Uganda agomba kuba atarengeje. Mbere ryagenaga imyaka 75 Museveni azuzuza umwaka utaha. Kugeza n’ubu Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda ruracyarimo kumva ubusabe bw’abasaba ko ingingo igena imyaka ntarengwa ya perezida yasubizwa mu itegeko nshinga. Muri iki gihe Museveni wagiye ku butegetsi mu 1986 ari mu bihe bikomeye by’ubutegetsi bwe, aho anengwa na bamwe mu baturage kuba igihugu cyaradindiye mu iterambere, ndetse ahanganye n’abatavuga rumwe na we barimo urubyiruko rurangajwe imbere na Depite Bobi Wine n’abandi. Depite Bobi Wine nawe aheruka kuvuga ko azahatana na Museveni mu kwiyamamariza kuyobora Uganda mu 2021. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Perezida Museveni yemejwe nk’umukandida w’ishyaka NRM mu matora ya Perezida UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 20-02-2019 saa 12:10' whatsapp Facebook Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 74 y’amavuko yemejwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, National Resistance Movement (NRM), nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2021, muri Manda ya gatandatu. Ni umwe mu myanzuro y’umwiherero w’abayobozi bakuru ba NRM wari umaze iminsi itanu, uyobowe na Museveni ubwe. Iyi nama yatangaje ko yanyuzwe n’icyerekezo igihugu kirimo muri iki gihe. Imyanzuro ikomeza iti “Hashingiwe ku byagezweho mu myaka ibiri n’igice ishize muri iyi manda, Inama nkuru y’ishyaka yifuje gushimira Umuyobozi Mukuru akaba na Perezida Gen. Kaguta Museveni, no gusaba abanyamuryango kumushyigikira ngo akomeze kutuyobora kugeza mu 2021 na nyuma yaho.” Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko mu Ukuboza 2017 Inteko Ishinga amategeko yemeje ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, rikurwamo imyaka perezida wa Uganda agomba kuba atarengeje. Mbere ryagenaga imyaka 75 Museveni azuzuza umwaka utaha. Kugeza n’ubu Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda ruracyarimo kumva ubusabe bw’abasaba ko ingingo igena imyaka ntarengwa ya perezida yasubizwa mu itegeko nshinga. Muri iki gihe Museveni wagiye ku butegetsi mu 1986 ari mu bihe bikomeye by’ubutegetsi bwe, aho anengwa na bamwe mu baturage kuba igihugu cyaradindiye mu iterambere, ndetse ahanganye n’abatavuga rumwe na we barimo urubyiruko rurangajwe imbere na Depite Bobi Wine n’abandi. Depite Bobi Wine nawe aheruka kuvuga ko azahatana na Museveni mu kwiyamamariza kuyobora Uganda mu 2021. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu