Urukingo rushya rwa Malaria rugiye kugeragerezwa ku Banyafurika  benshi

Igerageza ry’ibanze ry’urukingo rushya rwa Malaria rwakozwe na kaminuza ya Oxford rirerekana ko rukora ku kigero cya 77%.

Ubushakashatsi kuri uru rukingo bwatangajwe mu kinyamakuru cya Lancet, bwakozwe ku bana 450 bo muri Burkina Faso, buvuga ko ubu hazakurikiraho igerageza ku bantu benshi kurushaho.

Malaria yica abantu barenga ibihumbi 400 buri mwaka, benshi muri bo ni abana bo muri Africa yo munsi ya Sahara.

Kubona urukingo rwa malaria biboneka nk’ibyagoye cyane abashakashatsi mu buvuzi, gusa hari n’abavuga ko batarufashe nk’urwihutirwa cyane.

Ibi byagezweho na Oxford bishobora kuba intambwe ikomeye nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ubu hari urukingo rumwe gusa rwa Malaria - ariko ruyikingira ku gipimo kiri munsi ya 50%.

Kuri uru rushya, ikiciro cya kabiri cy’igerageza cyerekanye ko rukora ku kigero cya 77%. Ubu ruzajya ku kindi kiciro cyo kugeragezwa ku bantu benshi - mu bihugu bine bya Africa.

Hafi abantu 5,000 bazaruterwa muri iri gerageza ni abana bo munsi y’imyaka itatu.

Uru rukingo rushya ntabwo ruremezwa. Ariko - ruzaba ari ikintu gishya gitanga ikizere muri uyu mwaka aho abantu bongeye kubona akamaro k’inkingo.

Umwaka ushize Dr Aimable Mbituyumuremyi ushinzwe ishami ryo kurwanya Malaria mu Rwanda yabwiye BBC ko malaria ikiri ikibazo mu Rwanda.

Yagize ati: "Nubwo imibare igabanuka, ariko harebwe umubare w’abayirwara, abo yica, n’amafaranga ayitangwaho, malaria iracyari ikibazo gihangayikishije u Rwanda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo