Ibura ry’abagabo ryatumye umusore w’umwimukira uzajya urongora umukobwa muri Iceland azajya ahabwa akayabo

Nyuma yo kubona ko umubare w’abagore ari mwinshi ugereranyije n’uw’abagabo, igihugu cya Iceland cyasizeho igihembo cy’amafaranga ibihumbi 5000 by’amadorari ya Amerika (5000$/month) ku kwezi ku musore w’umwimukira wese uzajya arongora umukobwa wo muri iki gihugu nkuko ikinyamakuru The Spirit Whispers dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Guverinoma y’igihugu cya Iceland ifashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko nubwo abakobwa bayo ari beza bakomeje kubura abagabo babarongora bitewe n’umubare w’abagabo uri hasi ugereranyije n’uw’abagore.

Nkuko ikinyamakuru The Spirit Whispers kibyandika ngo birashoboka ko aya mahirwe ashobora kwegukanwa cyane n’abagabo bo muri Afurika y’amajyaruguru (mu barabu) cyane bitewe nuko ari bo byakorohera kugera mu gihugu cya Iceland.

Bitandukanye no muri Leta Zunze ubumwe z’abarabu (United Arab Emirates, UAE) kuko ho mu gihe Iceland ifite ikibazo cy’abagabo bakeya ho umubare w’abagabo wabaye mwinshi ku buryo amafaranga asaga ibihumbi 3000 by’amadorari azajya ahabwa umukobwa w’umwimukitra wemeye kurongorwa n’umusore wo muri UAE.

Nyuma y’iki cyemezo biravugwa ko abagabo bamwe batangiye gutandukana n’abagore babo kugira ngo bahabwe aya mafaranga banirongorera abakobwa bakiri batoya.

Igihugu cya Iceland giherereye ku mugabane w’u Burayi mu majyaruguru y’inyanja ya Atalantika. Iki gihugu gifite abaturage 332,529 gusa mu gihe gifite ubuso bwa km2 103,000. Umurwa mukuru akaba ari nawo mugi mukuru ni Reykjavík.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo