Umushinga AHF watangaje udukingirizo umaze gutanga muri EXPO 2019

Kuva imurikagurisha ry’uyu mwaka (EXPO 2019) riri kubera I Gikondo aho risanzwe ribera ritangiye, Umushinga ushinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, AIDS Healthcare Foundation (AHF) watangaje ko umaze gutanga udukingirizo turenga ibihumbi 60.

Expo 2019 yatangiye ku wa wa 22 Nyakanga ikazasozwa ku ya 11 Kanama 2019. Kugeza tariki 30 Nyakanga, AHF ivuga ko yari imaze gutanga udukingirizo 68 251. Ku wa Kabiri tariki 30, niwo watanzweho udukingirizo twinshi kuko hatanzwe 16604.

Umukozi wa AHF, Kayitesi Médiatrice yabwiye itangazamakuru ko imyumvire ku gakingirizo imaze guhinduka mu ngeri zose z’abantu ku buryo bitagitera isoni kwaka agakingirizo.

Ati "Abantu batinyaga kwaka agakingirizo ariko ubu byarahindutse, ubona n’abakobwa baza, umukobwa akakubwira ati wampaye agakingirizo?”

Ngo kuba muri Expo hahurira abantu benshi n’imwe mu mppamvu nyamukuru ituma AHF ifata iya mbere mu kuza guha abantu udukingirizo ku buntu.

Uyu mushinga kandi ubashishikariza kwirinda no kwipimisha indwara zitandura, kuboneza urubyaro no kwirinda izindi ndwara zirimo Ebola n’igituntu.

Umugenzuzi w’ibikorwa bya AHF mu imurikagurishwa riri kubera i Gikondo, Nikuze Sandra we yavuze ko bifuza ko ahantu hose hahurira abantu benshi hajya haboneka udukingirizo ku buntu.

Ati “Impamvu tuba twaje mu imurikagurisha ni uko hari indi ntambwe twifuza ko yaterwa. Ahantu hose hakunda guhurira abantu nko mu tubari cyane cyane, mu mahoteli, mu masoko n’ahandi tuba dushaka ko haba udukingirizo tw’ubuntu.”

Nikuze yavuze ko mu bari kwaka udukingirizo cyane ari urubyiruko guhera ku myaka 18 kugeza kuri 44.

AHF ivuga ko kwigisha abantu uko agakingirizo gakoreshwa no kugatangira ubuntu atari ugushishikariza abantu ubusambanyi.

Uyu mugenzuzi wa AHF yavuze ko hari n’abana bari munsi y’imyaka 18 usanga nabo bashaka udukingirizo ariko ngo ntibatubaha kuko utwo bafite twagenewe abantu bujuje imyaka y’ubukure.

AHF ivuga ko SIDA nta muti nta n’urukingo igira, ndetse n’izindi ndwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitera ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu ku giti cye n’umuryango muri rusange.

Biteganyijwe ko abantu imurikagurisha ry’uyu mwaka rizarangira ryitabiriwe n’abasaga ibihumbi 400.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo