Umuburo ku bakoresha amavuta atukuza uruhu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda kirasaba abacuruza n’abakoresha amavuta ahindura uruhu kubihagarika kuko bishobora kubabyarira ibibazo birimo n’indwara zidakira nka Kanseri. Ni mu gihe ku masoko yo mu Rwanda hakomeje kugaragara amavuta arimo ibinyabutabire abahanga bemeza ko byagira ingaruka ku buzima.

Umuburo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda kiwutanze nyuma y’aho bigaragariye ko ku masoko yo mu Rwanda hakiboneka amavuta agaragaramo ibinyabutabire bitandukanye byagira ingaruka ku buzima bw’abayakoresha.

Kuri ubu haragaragara amavuta arimo ibinyabutabire nka Hydroquinone. Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda kigasobanura ko aya benshi bakoresha bagamije kwitukuza uruhu agira ingaruka ku buzima nk’uko bitanganzwa na Lazarro Ntirenganya ayobora ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda.

Kugeza ubu abafatwa bacuruza aya mavuta arimo ibinyabutabire byagira ingaruka ku buzima, barabihanirwa n’amategeko kuko baba bayacuruza kandi yaraciwe mu Rwanda.

Ureste indwara ya Kanseri, abahanga mu buvuzi bavuga ko aya mavuta ya “Mukorogo” yagira ingaruka zo gutera indwara y’igisukari/diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso, ubuhumyi kutihanganira ubushyuhe n’ibindi.

Igikomeje kumvikana nuko aya mavuta arimo ibinyabutabire byagira ingaruka ku buzima bwa muntu ava mu bihugu byo hanze. Igishobora gufatwa nk’icyuho ku bakumira abinjiza ibicuruzwa bitemewe ku butaka bw’u Rwanda.

Iteka rya minisitre ryo mu 2016 ryerekana urutonde rw’ibigomba kuba biri mu mavuta yo kwisiga n’ibindi bisukura bikanoza umubiri bikoreshwa n’abaganga cyangwa se n’abandi babihuguriwe. Iteka rya minisitiri rivuga ko byibura mu mavuta yo kwisiga hagombye kubamo ikinyabutabire cya Hydroquinone kiri ku mpuzandengo ya 0.3% mu gihe amwe mu yafatiwe ku masoko yo mu Rwanda ari kuri 2%.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo