Uko abagore banduye SIDA babyara bakanonsa batanduje abana

Kugeza ubu icyorezo cya SIDA ntikirabonerwa umuti cyangwa urukingo, umugore usamye yarayanduye ashobora kuyanduza umwana mu kubyara cyangwa kumwonsa, bamwe mu bagore banduye SIDA bo mu Rwanda ariko barasama, bakabyara, bakonsa ntibanduze abana.

Mu kigo nderabuzima cya Remera mu mujyi wa Kigali ni hamwe mu hatangirwa Serivisi yihariye yo gukurikirana abagore banduye SIDA batwite cyangwa bari konsa kugira ngo batanduza abana babo.

Bamwe muri aba bagore banduye baganiriye na BBC ntibifuze ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko ibi bishoboka iyo babashije kwitwararika kuri gahunda bahawe na muganga.

Umwe muri aba babyeyi wanduye afite umwana w’amezi icyenda, aramwonsa nta nkomyi, yaje hano kwa muganga gukurikirana uko ubuzima bwe n’umwana buhagaze.

Yagize ati "Ukurikiza ibyo muganga yagusabye byose, ugafata imiti igihe yategetse. Imiti umuntu arayigendana aho waba uri hose amasha yayo yagera ukibeta ukayinywa.

"Ni bibi kubyara umwana ntumwonse, kandi burya iyo akonse niho wumva urukundo rw’umwana nawe akumva urwa mama we".

Emile Musabyimana, umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Remera avuga uburyo bafasha umubyeyi wanduye kubyara no konsa umwana we kandi ntiyandure.

Agira ati: "[iyo atwite] turamukurikirana akazabyara umwana muzima, dukurikirana abasirikare be [b’umubiri] na virusi iri mu maraso uko ingana, uko umwana agenda akura nawe turamukurikirana kandi akanonka nta kibazo, 99% baba bazima".

Uyu muganga avuga ko bisaba ko umubyeyi yitabira kandi akagakurikiza gahunda zose ahawe na muganga, zirimo gufata imiti neza irinda umwana mu gihe atwite, gufata imiti igabanya ubukana n’ibindi.

Bisaba kuba maso ngo umwana atandura

Madamu Fatouma Uwonkunda, umuforomokazi ukora muri iyi gahunda yo gufasha ababyeyi banduye kubyara no konsa batanduje abana yabwiye BBC ko umwana aba afite ibyago byinshi bityo bisaba kwitwararika kw’ababyeyi.

Avuga ko hari nk’igihe umwana arwara ubugendakanwa bikaba ngombwa ko bamuhagarika konka kugira ngo atandura, bakabanza bakamuvura.

Ati "Niyo mpamvu dusaba ko n’umubyeyi akomeza gukurikirana umwana akajya amureba mu kanwa".

Umwana asuzumwa VIH inshuro eshatu z’ingenzi, amaze ibyumweru bitandatu avutse, ku mezi icyenda no ku mezi 18.

Madamu Uwokunda ati "Ku mezi 24 dufata ikizami cya VIH cy’umwana, twasanga ari muzima tukamenya ko nyina yakurikije inama zose twamubwiye maze umwana tukamucutsa nibwo dusezerera n’umurwayi muri iyi serivisi".

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda kivuga ko mu myaka 10 ishize ku bana 100,000 bavukaga 1,000 muri bo babaga banduye cyangwa bakanduzwa SIDA nyuma n’ababyeyi babo.

Kubera iyi serivisi ku babyeyi banduye, iki kigo kivuga ko imibare iheruka ari uko ku bana 100,000 bavuka ubu 150 ari bo bandura virusi ya VIH itera SIDA.


Bisaba kwitwararika kugira umubyeyi wanduye abyare yonse atanduje umwana we





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo