Ubushakashatsi bwagaragaje ingano y’igitsina cy’umugabo kigeza abagore benshi ku ndunduro y’ibyishimo

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga Big One Dating ruhuza abakeneye guteretana bwagaragaje ko ubunini bw’igitsina cy’umugabo abagore benshi bahurizaho ko gituma baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina kugera ku ndunduro y’ibyishimo byabo(bakarangiza) ari igife santimetero 20.

Abagore babajijwe muri ubu bushakashatsi ni abagore 4 761, basabwaga gusubiza ingano y’igitsina cy’umugabo babona ko gituma abagore barangiza.

Muri ubu bushakashatsi abagore bavuze ko igitsina gifite santimetero 20 abagore bagihaye amanota 44% mu gituma barangiza. Igitsina gifite santimetero 17 bagihaye 38% naho igifite santimetero 23 bagiha 32%.

Kimwe cya gatatu cy’aba bagore basubije ko igitsina gifite hagati ya santimetero 10 na 15 aricyo gituma bagera ku ndunduro y’ibyishimo byabo. Bavuga ko gifata umurego vuba kandi kigatinda gutakaza umurego.
Nanone kimwe cya gatatu cy’abagore nibo bavuze ko igitsina cya santimetero 27 aricyo gituma bagera ku ndunduro y’ibyishimo byabo. Iyi ni ingingo igaragaza ko igitsina kinini cyane nacyo abagore batagikunda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubuzuma cyo mu Bwongereza NHS bwagaragaje ko igitsina kitajya kigeza umugore ku ndunduro y’ibyishimo ari igifite munsi ya pouce imwe (santimetero 2,5).

Kaminuza ya London College yakoze ubushakashatsi ishaka kumenya ubunini bw’igitsina cy’abagabo. Muri ubu bushakashatsi yakoreye ku bagabo 104 barimo ingimbi n’abakuze yasanze ingano mpuzandengo y’igitsina cy’umugabo ari santimetero 13.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo ibihumbi 50 hifashishijwe internete, bwagaragaje ko 45% bakunda kugira igitsina kinini.

Kevan Wylie, umushakashatsi akaba n’umuvuzi w’indwara zijyanye n’ibitsina avuga ko abagabo bafite ibitsina biringaniye aribo bifuza ibitsina binini kurusha abafite ibitsina bito.

Igitangaje nk’uko Wylie yabibonye mu bushakashatsi bwe ni uko abagore 85% bahazwa n’ingano y’ibitsina by’abagabo babo mu gihe abagabo 55% aribo banyuzwe n’ingano y’ibitsina bafite.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
obed Manirampa Kuya 3-10-2020

kuri ivyo ko abagabo bafite ibitsina biringaniye aribo bipfuza ibitsina binini ntakubeshya kurimo , bituma bakoresha different ways kugira bakibone , nka masturbation, physical exercises, n-indi miti itandukanye

Gaël Kuya 26-09-2020

Ertgt
6