U Rwanda rwatwitse amapaki 7400 y’ibiribwa bihumanye by’uruganda rwo mu Bufaransa

Minisiteri y’Ubuzima yatwitse amapaki 7380 y’ibiribwa n’amata y’abana ya Picot bifite agaciro ka miliyoni 50Frw, byakozwe n’uruganda Lactalis Group rwo mu Bufaransa, nyuma y’uko bitahuwe ko harimo agakoko ko mu bwoko bwa Salmonella Agona gashobora gutera uburwayi.

Mu mpera za 2017 nibwo uruganda Lactalis rukora amata y’ifu y’abana rwatahuye ko hari amata n’ibiribwa by’abana birimo ako gakoko.

Rwasohoye itangazo ruvuga ko udupaki dusaga miliyoni 12 twanduye, rusaba ibihugu binyuranye ku Isi bigera kuri 83 harimo n’ibyo ku mugabane wa Afurika, kwihutira kuyavana ku isoko no kuyasubiza ku ruganda.

Ibi byatumye muri Mutarama uyu mwaka, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu bugenzuzi yakoze ifatanyije na Polisi y’u Rwanda n’ikigo gishinzwe ubuziranenge (RSB) basanze hari ibicuruzwa byarwo biri ku isoko ry’u Rwanda, bihagarikwa mu rwego rwo kwirinda ko hari ingaruka byagira ku Banyarwanda.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Nyakanga 2018, nibwo ayo mata n’ibiribwa byatahuwe muri farumasi zo mu Rwanda byatwikiwe mu mugi wa Kigali, mu kimoteri kiri mu Murenge wa Gatsata.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, Kayumba Malick, yabwiye IGIHE ko kuva Leta yatangira guhagarika ibyo bicuruzwa, hahise hatangira gukusanywa amata n’ibiribwa byakozwe n’urwo ruganda aho bicuruzwa.

Yagize ati “Nibyo, byahise bitangira gufatwa ahantu hose mu babicuruza none byari bigeze igihe cyo kubitwika.”

Lactalis yatangaje ko amata yatahuye ko arimo uburozi bwa ‘Salmonella’ yagiye ku isoko mu ntangiriro za Gashyantare 2017 ari toni zirenga 7000. Urwo ruganda ni rumwe zikomeye ku Isi zikora amata rufite amashami agera kuri 246 mu bihugu 47. Mu Bufaransa rukoresha abakozi 15000 naho ku Isi ni 75 000.

Ni ku nshuro ya gatatu ruhamagarira abacuruzi gukura ku isoko amata n’ibindi biribwa rukora byo mu bwoko bwa Picot, Milumel na Taranis.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo