U Bushinwa: Havumbuye urukingo ruzarinda abantu kongera kwandura Virusi itera SIDA

Umugabo w’umushinwa usanzwe ari umuhanga mu by’ubuzima witwa He Jiankui yatangaje ko yavumbuye urukingo rurinda abantu kwandura Virusi itera SIDA binyuze mu guhindura uturemangingo twabo, DNA.

Uru rukingo ruzajya ruterwa abana bato ndetse ruhindure uturemangingo twabo DNA ku buryo abo babyaye n’abazabakomokaho batazigera babasha kwandura virusi itera SIDA izwi nka VIH.

Biravugwa ko abakobwa babiri b’impanga baherutse kuvuka bahinduriwe DNA zabo ndetse kuri ubu izo bafite zahawe ubudahangarwa bwo kutazigera bandura agakoko gatera SIDA.

Benshi mu bahanga mu by’ubuzima bahise barwanya ubu bushakshatsi bwa He Jiankui ndetse bituma bacikamo ibice abandi bacika ururondogoro.

Nkuko associated Press ibitangaza, He Jiankui ukomoka ahitwa Shenzhen mu Bushinwa yavuze ko yageze ku musozo w’ubushakashatsi bwe,kandi yavumbuye ikintu gikomeye.

Ubu bushakashatsi bwahise bwamaganwa muri UK ngo kubera ko butizewe neza ndetse bunyuranyije n’amahame y’ubuvuzi.

He Jiankui yavuze ko yagerageje uyu muti ku bagore 7 batwite ndetse abana babyaye bavutse DNA zabo zibaha ubudahangwarwa bwo kwandura VIH.

He Jiankui yavuze ko yakoze ubu bushakashatsi atagamije kurinda abantu ibyorezo,ahubwo yifuzaga ko nibura abana bazajya bavuka bafite ubudahangarwa bwo kutandura VIH ndetse bizarinde ahazaza h’isi korekwa na SIDA dore ko ubusambanyi bukomeje kwiyongera.

Uyu mugabo agerageza guhindura igi rizavamo umwana akariha ubushobozi bwo kutandura VIH ndetse umwana uvutse akabuvukana ku buryo n’abazamukomokaho batazigera bandura VIH.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Theo Kuya 27-11-2018

Maze isi yarurema iriho abantu bamwe bakomeye badashobora kuvumbura ikintu ariko umuntu yagira icyo ageraho bakamurwanya hasi hejuru yewe no kwamburwa ubuzima, Ejo ubuhanga bwe bakabwiyitirira we bakamushyira mu mateka yibyagezweho!

Theo Kuya 27-11-2018

Maze isi yarurema iriho abantu bamwe bakomeye badashobora kuvumbura ikintu ariko umuntu yagira icyo ageraho bakamurwanya hasi hejuru yewe no kwamburwa ubuzima, Ejo ubuhanga bwe bakabwiyitirira we bakamushyira mu mateka yibyagezweho!