Shangazi Jane yahishuye uburyo kurongorana neza bigira umusaruro ukomeye mu rugo-Video

Nyirahabineza Gerturde wabaye ikimenyabose ku izina rya ’Shangazi Jane’, ni umugore ushabutse unyuzamo akagusetsa ariko by’umwihariko agatanga impanuro zikomeye cyane cyane zijyanye n’uburyo imiryango ishobora kubana neza idashihurana by’umwihariko mu gihe cy’amabanga y’abashakanye dore ko azwiho kubaka ingo muri ubu buryo.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU, Shangazi Jane yavuze uburyo kurongorana neza bigira umusaruro ukomeye mu rugo, anakomoza ku wateye icyuma umuvuzi Gakondo w’umurangi w’I Huye nyuma yuko bagiranye ibibazo.

Iyumvire muri Video impanuro za Shangazi Jane:

Shangazi Jane avuga ko mbere ya byose hakwiye kubaho amahoro mu rugo ngo kuko ari yo abyara kurongorwa neza, kurongora neza, kubana mu rugo, kurera abana kubera akanyamuneza kari mu rugo.

Avuga ko amahoro mu rugo ava mu kuganira, kubahana, kwizerana n’ukuri mu rugo byose ngo bigasozwa no gusenga.

Ati "Ibyo byose rero ugasanga biratuma cya gikorwa (cyo gutera akabariro ku bashakanye) kiragenda neza bizane n’ibindi bigende byiyongera".

Uyu muyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, AGA Rwanda Network, avuga ko induru mu rugo, amahane mu rugo, kudahindukira mu buriri, kutumvikana, kutaganira n’ibindi bidashobora gutuma urugo rutera imbere.

Yanahaye ubutumwa abavuzi Gakondo bo mu gihugu bose ayoboye abasaba gukora bigira, bahinga imirima aho batuye ndetse no gusenyera umugozi umwe bubahiriza gahunda za Leta nk’umusingi uzabafasha gukomeza gutera imbere by’umwihariko no mu mwuga wabo w’ubuvuzi Gakondo.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo