Rwanda: COVID-19 yishe babiri, haboneka abanduye benshi

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, MINISANTE yo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2020, igaragaza ko hapfuye abantu babiri bishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu gihe kandi abanduye bashya mu masha 24 ashize ari 217, iyi ikaba ari na yo mibare minini igaragaye kuva iki cyorezo kigaragaye mu Rwanda muri Werurwe, MINISANTE ivuga ko benshi ari abapimwe mu masoko ya Kigali.

Isoko rya Nyarugenge hamwe n’isoko ry’ibiribwa riri i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana yari yafunzwe iminsi irindwi, Umujyi wa Kigali waraye utegetse ko iki gihe cyongerwaho indi minsi irindwi.


Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryongera iminsi yari yagenwe bwa mbere

Umubare w’abanduye mu Rwanda wiyongereyeho abantu hafi 1,000 mu byumweru bibiri bishize, ubu ugeze ku barenga 3,300.

Mu bipimo by’iyo minsi ishize Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko imibare myinshi y’abarwayi bashya ba Covid-19 "abenshi banduriye ahahurira abantu kandi hafunganye nko mu masoko no mu maduka."

Mu byumweru bibiri bishize kandi abapfuye bikubye Kabiri bava kuri barindwi baba 14.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije kuri Twitter yagize ati "Covid19 ikomeje kutubera ikibazo kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuri bamwe muritwe!".

Hari umubare munini w’abakorera mu masoko yafunzwe i Kigali bajyanywe mu bigo bishyirwamo abitabwaho kubera Covid19, virus bivugwa ko yabonetse bwa mbere mu isoko ry’inyama i Wuhan mu Bushinwa.

Umugore umwe mu bakorera mu isoko ryo kwa Mutangana uvuga ko yitwa Dushime, yabwiye BBC ko akeka ko hari benshi cyane baba baranduye aho yakoreraga agereranyije n’abo azi bayisanzemo.

Abandi bacururizaga muri aya masoko bakwirakwiriye ahandi, harimo n’ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni aho na Dushime akorera ubu, ibi bitera impungenge ko hari abashobora kuba baranduye bagikomeje kwanduza abandi iyi virus.

Dushime ati "Abo bayisanzemo harimo benshi twirirwanaga, twasangiraga, ni uruhererekane runini sinzi uko nabikubwira, abakiriya bacu, abana bacu…hari igice batarapima nanjye ndimo ariko abanduye bashobora kuba ari benshi cyane."


Ishusho y’iki cyorezo mu Rwanda

Undi wakoreraga mu isoko ryo kwa Mutangana uvuga ko yitwa Jean Paul Kagabo avuga ko bamupimye mu byumweru bibiri bishize bagasanga ari muzima, ubu akorera mu isoko rya Kimisagara.

Agira ati "Ntabwo nzi uburyo ntanduye kuko abantu bakorera iruhande rwanjye twakoranaga ibintu byose bamwe bayibasanzemo. Iby’iyi virus simbyumva neza."

Kagabo avuga ko kuva basanga ataranduye yatangiye kurushaho gufata ingamba zo kwirinda.

Ati "Mbere nashoboraga kwambara agapfukamunwa nabi no gukorakora ku bintu byose ntacyo nitayeho, ariko ubu numvise ngize ubwoba mbonye bagenzi banjye babajyanye i Kinihira."

I Kinihira mu majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Rulindo ni hamwe mu hashyizwe abantu basanzemo iyi virus bavuye muri aya masoko yafunzwe i Kigali, hamwe n’ahandi.

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda baherutse kandi gutangira igikorwa cyo gukurikiranira mu ngo zabo bamwe mu banduye Coronavirus batajyanywe mu bitaro.

Uburyo bavuga ko bugamije kugabanya igitutu ku bushobozi bw’ubuvuzi nk’uko abashinzwe ubuzima babivuga.

Mu kwezi gushize kwa Karindwi, Minisitiri w’Ubuzima yabwiye abanyamakuru ko bafite ubushobozi bw’ibitanda by’abarwayi 3,000 b’iyi virus.

Abakiyirwaye ubu barenga 1,500 nk’uko imibare y’iyi Minisiteri ibigaragaza.


Ku giti cy’inyoni ahimukiye bamwe mu bacururizaga mu isoko ryo kwa Mutangana, bamwe bavuga ko naho hashobora gukomeza kwandurira benshi

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ati "Yuzuye ingengabitekerezo ahubwo akwiye gufungwa hamwe n’agatsiko ke", byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo