Rwamagana: Abana barashinja ababyeyi babo kuba imbarutso yo guterwa inda zitateganyijwe

Abakobwa bo mu Mirenge ya Kigabiro na Muhazi batewe inda bakiri bato bibumbiye mu cyiswe “Reseau des Femmes uri Nyampinga” barashinja ababyeyi babo uburangare nyuma yuko batabitayeho bakishora mu busambanyi bwabaviriyemo no gutwara inda bakiri bato.

Bavuga ko batitaweho n’ababyeyi babo ntibabahe ibyo bakeneye bityo bamwe bakishora mu busambanyi bazi ko bari gushaka ibyo ababyeyi babo batabahaye.

Umwe utarashatse ko Umubavu.com utangaza amazina ye yagize ati "njye narabyaye ariko ibi byangwiririye nabifashijwemo n’ababyeyi banjye, aho navuye ku ishuli kuko nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mbabwira ko bampa amafaranga igihumbi (1000) nkagura amavuta bampakanira nabi mu magambo ntazibagirwa.

Bagize bati "ntabwo uziga ngo uzabe Minisitiri!, ngwino ufate isuka kimwe n’abandi ". Ubuse ko tutize ntituriho kandi neza?

Uyu mwana avuga ko yaje kubona umusore bakundana amubwira ibibazo afite birangira amwemereye ko arajya aza akabimufasha.

Yagize ati “Najyagayo nagerayo mbere yo kumpa icyo namusabye akabanza akansambanya ibintu byamviriyemo gutwara inda itateganyijwe”.

Nyuma ababyeyi baranyirukanye mu rugo njya kwangara kugeza ubwo ubuzima bwanshaririye bitavugwa. Sinakundaga umwana wanjye ,mukundiye aho Reseau des Femmes uri Nyampinga iduhuguriye.

Yatwigishije kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo na bo bagire uburenganzira kimwe n’abandi bana b’abanyarwanda. Batwigishije kandi n’uburenganzira bw’umwana kuva akivuka.

Iravuga Grace uhagarariye Reseau des Femmes uri Nyampinga, yatangarije Umubavu.com ko bahurije hamwe abo bana bagizweho n’ingaruka zo kubyara ari abangavu nta cyerekezo na gito bafite ariko ubu bigaruriye icyizere cyo kubaho, ubu n’imishinga irakomeje.

Yagize ati "umwana aratwise ababyeyi baramwirukanye mu rugo, ubwo se uwo mwana yakigirira icyizere? Niyo mpamvu twabasize hamwe tubanza kubigisha kugarura icyizere none icyizere kirahari n’imyuga kuri bo irakomeje biteza imbere".

Yashimangiye ko bari kureba uko Reseau des Femmes yakwaguka ikagera no mu yindi Mirenge kuko ibi bibazo bitari muri Muyira na Muhazi gusa ahubwo ari henshi.

Ibarura riheruka ryakozwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ryerekanye ko mu Rwanda hose muri 2016 abangavu bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe bikanabagiraho ingaruka zirimo no kuva mu ishuri. Icyakora icyo gihe hatangajwe ko iki kibazo cyahagurukiwe kuzageza kirandutse mu muryango nyarwanda ndetse kikaba amateka.

Uretse ubu bushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, mu bushakashatsi ruherutse gushyira ahagaragara, bwagaragaje ko abanyarwanda bavuze ko ikibazo cy’abangavu batwita imburagihe kibabangamiye umuryango nyarwanda ku kigero cya 85% kurusha ibindi byose.

Ibi RGB yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2018, ubwo yamurikiraga abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo ibyavuye mu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa kuri gahunda zitandukanye, bukagaragaza ‘Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise’.

Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Usengumukiza Félicien, icyo gihe yavuze ko ikibazo cy’abangavu batwita imburagihe cyabateye ubwoba.

Yagize ati “Ni cyo kibazo cyaje ku isonga abanyarwanda bahamya ko cyugarije umuryango. Ni ukuri twagize ubwoba tumaze kubona ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda ari cyo kiza ku isonga mu bibangamira abaturage.”

Imibare igaragaza ko mu turere twose tw’igihugu abanyarwanda bavuze ko gutwita imburagihe kw’abangavu bibabangamiye ku kigero cya 85%

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
biteyishavu Kuya 4-12-2018

mugiruti ubusambanyibutey’ubwoba kuko utwita ntabwo aba abikoze BWA mbere? nkuko uyu abivuga yabikoze kenshi atwita rimwe? mutekereze kubadatwita baba bikingiye!! nukuri iki kibazo gikwiye guhagurukirwa byikubye X2 ninzego zose bireba !!