Rwamagana: Abagabo bakekwaho gutera inda abana barahigwa bukware

Imibare y’abana bakomeje guterwa inda, ni kimwe mu bibazo biteye inkeke kandi bihangayikishije inzego zitandukanye mu Rwanda.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), yatangaje ko mu mwaka wa 2016, habaruwe abana batewe inda barenga ibihumbi 17, nyamara ngo siko bose babonye ubutabera ngo ababikoze babiryozwe.

Kugeza ubu inzego za leta zavuze ko zahagurukiye iki kibazo, ku buryo abagabo bakekwaho gutera inda aba bana, bagomba guhigwa bagafatwa aho baherereye hose mu gihugu.

Nyuma y’uturere tumwe na tumwe twatangiye guhigisha uruhindu abagabo bakekwaho gutera abana inda bamwe bakanatabwa muri yombi, inzego zitandukanye mu Karere ka Rwamagana nazo zatangiye gushakisha abateye inda abana b’abakobwa bagera kuri 452 kuva mu 2017, kugira ngo baryozwe iki cyaha.

Kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Rwamagana habaye igikorwa cyahurije hamwe Umuryango Reseau des Femmes, Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) na Haguruka, cyo kuganiriza abana batewe inda mu rwego rwo kubashakira uko bahabwa ubutabera no kugira ngo babashe gutanga amakuru ku babateye inda ngo babiryozwe.

Umubare munini muri ako karere ni uw’abana b’akobwa batewe inda ariko bagahishira abazibateye. Urugero nko mu Murenge wa Kigabiro, mu bana 82 bagaragaye muri uwo murenge, 20 nibo batanze amakuru naho 60 barinumiye.

Kariza (izina ryahinduwe) watewe inda afite imyaka 17 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye we avuga ko nyuma yo guterwa inda mama we atabyishimiye ngo kuko yari yaranashakanye n’undi mugabo utari Se.

Ati “Umubyeyi wanjye yarancunaguzaga akajya ashaka no kunkubita, mpitamo kujya kuba kwa Nyogokuru. Uwanteye inda we yamaze kuyintera ahita atoroka arigendera, nyuma maze kubyara yaragarutse areba umwana ubundi akajya ambwira ko impamvu atamfasha ari uko nabyaye umwana badasa.”

Yavuze ko yiteguye kuvuga uwamuteye inda kugira ngo akurikiranwe ndetse n’umwana babyaranye nawe abone uburenganzira.

Munyana (izina ryahinduwe) watewe inda afite imyaka 16 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yavuze ko uwayimuteye yamusabye ko bayikuramo, abyanze ahitamo kumwihakana.

Ati “Yanteye inda mbimubwiye ansaba ko tuyikuramo ndamuhakanira ahitamo kuvuga ko atari we wayinteye, ngo siwe muhungu wenyine utera inda. Rero ndamurega kuko yanteye inda yanga no kwemera umwana kandi ndabizi neza ko ari we wayinteye.”

Munyana avuga ko impamvu ituma abagabo benshi banga abana ari ukugira ngo bakomeze bangize abakobwa benshi ntawe ubavumbura cyane ko baba bazi ko ari icyaha.

Umuyobozi wa Reseaux des Femmes ku rwego rw’Igihugu, Uwimana Xaverine, avuga ko nyuma yo kubona ko hari abana batwara inda bakiri bato bigahungabanya umuryango ndetse bamwe na bamwe bakanirukanwa mu ngo, bahisemo kuganiriza abo bana mu rwego rwo kubagarurira icyizere no kubigisha uburenganzira bwabo.

Ati “Ikindi gikorwa turimo ni ukugirango bano bana babashe no gutanga amakuru ndetse habeho no gushaka ababateye inda nibishoboka batange uburenganzira bw’abana babo ndetse banemere kubafasha. Abateye inda bariya bana bagomba kumenyekana ari nayo mpamvu turi kubaganiriza kugira ngo babivuge bafatwe babihanirwe.”

Umuyobozi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, mu Karere ka Rwamagana, Nsabimana Jean Paul, yasobanuriye aba bana ko bagifite uburenganzira bwabo bwose nubwo batewe inda, abasaba gutanga amakuru ku bazibateye kugira ngo bakurikiranwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yasabye aba bakobwa kutagira ubwoba bwo kuvuga ababateye inda, ababwira ko leta ibari inyuma, ko badakwiye gucika intege ahubwo bikwiye kubabera isomo.

PNG - 1 Mb
Abateye inda abana bakomeje guhigishwa uruhindu ngo babiryozwe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo