Rubavu:Abanyeshuri banduye COVID-19 ,Impungenge  ni zose

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rubavu bafite abana barwaye Covid 19, bahangayikishijwe no kuba abana babo batarimo gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri bakaba basaba ko hazirikanwa uburyo abo bana nabo bazakora ibyo bizamini umwaka ntubabere impfabusa.

Aba babyeyi baragaragaza impungenge batewe n’uko abana babo barimo gucikanwa n’ibizamini bisoza umwaka w’amashuri, bakaba basaba leta ko yakwiga uburyo abo bana batacikanwa.

Ni impungenge bahuje n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byagaragayemo abanyeshuri barwaye Covid 19, nk’uko byagaragajwe na Uzaribara Denis, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kanama Katolike, rufite abanyeshuri 15 barwariye mu rugo Covid 19.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yamaze impungenge aba babyeyi, abizeza ko nta munyeshuri uzacikanwa n’ibizamini kuko byatekerejweho kandi bizakemurwa.

Uyu muyobozi akomeza asaba abanyeshuri n’abandi baturage muri rusange gukomeza kubahiriza ingamba z’ubwirinzi, kugirango hirindwe ko abanyeshuri bakomeza kwandura nk’uko bitangazwa na RBA.

Mu bigo by’amashuri byagaragayemo abanyeshuri banduye icyorezo cya Covid 19, babaye bahagaritse ikiruhuko cyo hagati mu masomo mu rwego rwo gufasha abana kwirinda ikwirakwira rya Covid19 igihe baba bari ku ishuri.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo