Nyanza: Ababana na Virus itera SIDA bageze kure biteza imbere

Abantu benshi bakunze kwibeshya cyane ko umuntu wanduye Virus itera SIDA ubuzima bwe buba burangiriye aho ariko baribeshya kuko abibumbiye muri Koperative ’ITETERO’ na ’ABIHUJE’ bo mu turere twa Nyanza na Muhanga Abanyamakuru Barwanya SIDA mu Rwanda basuye (ABASIRWA), basanze bageze kure kure biteza imbere haba mu gukoresha imbaraga bafitte n’inkunga bahabwa.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2019, Abanyamakuru Barwanya SIDA mu RWANDA, ABASIRWA (Journalist Fight Against HIV-AIDS in Rwanda) basuye Koperative ’ITETERO’ y’ababana na Virus itera SIDA (hari n’abatabana n’iyi Virus babisunze ngo bazamurane) yo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu rwego kunga ubumwe no gufatanya kurwanya icyorezo cya SIDA, iyi koperative ibagaragariza ibyo imaze kugeraho ibitewemo inkunga n’amaboko yayo ndetse n’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virus itera SIDA (Rwanda Network of People Living with HIV/Réseau Rwandais des Personnes vivant avec le VIH, RRP+).

Iyi Koperative ifite abanyamuryango 30 (abagore 28 n’abagabo 2), ifite umushinga wo gukora ubuhinzi bw’ibihumyo kandi bigaragara ko aho igeze ari heza nubwo itaragera ku ntumbero yifuzwa.

Umukozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virus itera SIDA unafite mu nshingano ze amakoperative, yavuze ko Koperative ’ITETERO’ bayiteye inkunga ya Miliyoni 2,5 nyuma yuko umushinga wabo utoranyijwe mu yindi bityo ngo bakaba bizera ko izabakura aho bari basabnzwe bari ikabageza ahantu hashimishije.

Avuga ko bahaye iyi nkunga iyi Koperative nyuma yo kugaragaza ko ifite ubushake bwo gukora byanatumye babaha n’amahugurwa kugira ngo bazarusheho kuyikoresha neza.

Ati "Twaje rero kureba tubona ni abadamu bafite ubushake bwo gukora dushimishwa nuko babashije gucunga neza imishinga yabo, twarabahuguye muri RRP+ tubaha amahugurwa ku kijyanye n’imicungire myiza ya Koperative, ku kijyanye no gukora imishinga, ngira ngo twabahuguye inshuro zirenze ebyiri dufata nk’iminsi itanu".

Avuga ko bizeye ko uyu mwaka wa 2020 twiteguye kwinjiramo uzasiga iyi Koperative igeze ahantu hakomeye dore ko yifuza no kuzimura ibikorwa byayo ikabijyana mu mujyi.

Babajijwe niba bafite isoko ry’ibi bihumyo bagiye kuzajya bahinga, aba banyamuryango ba Koperative ’ITETERO’ bavuze ko ndetse bibatindiye kubona umusaruro kuko ngo bafite amahoteli bakorana ndetse n’abantu ku giti cyabo barimo na bamwe mu bayobozi babihamagarira bashaka kubigura.

Si ibihumyo gusa bafite nk’umushinga bakora biteza imbere, aba bibumbiye muri Koperative ’ITETERO’ bafite n’undi wo gutunganya isombe bakarigurisha.

Umunyamabanga Nshingabikorwa wa ’ABASIRWA’, Bahati Innocent yashimye kuba aba bibumbiye muri Koperative ITETERO bariteje imbere mu bigaragara banakoresha inkunga neza bahabwa.

Avuga ku buzima bwa Koperative ITETERO abereye umuyobizi n’abumvaga ko uwanduye Virus itera SIDA ntacyo amaze ndetse ntacyo yakwigezaho, Uwimana Josee yavuze ko bishyize hamwe bakiyakira bagafata imiti neza bityo bakerekana ko imiti bahabwa idapfa ubusa.

Ati "Twishyize hamwe nyuma yo kubona ko hari abavugaga ko uwanduye Virus itera SIDA ntacyo amaze ndetse ntacyo yakwigezaho, bityo twishyize hamwe n’abandi bemeye ko twishyira hamwe tukiyakira, tugafata imiti neza, tukumva ko dufite ejo heza hakomeye twakwishyira hamwe tukagira icyo twakora twajya dukuraho amafaranga, niba Leta y’u Rwanda itubonera imiti natwe tugafata iyo miti neza tubereka ko idapfa ubusa".

Avuga ko muri iyi mishinga yose bakora, ugize ikibazo bamufasha kugikemura, ati "Duhinga ibihumyo, tugasekura isombe, tukagira n’akandi k’umwigobeko ko kuzigama no kugurizanya twakitwa ’Ikimina’ kugira ngo wenda nka mugenzi wacu ugize ikibazo runaka kimugoye abone amafaranga bitamugoye".

Bashimira RRP+ yabahaye inkunga, ati "Ubwo rero turashimira RRP+ ari na yo itumye mugera ahangaha...dufite intego yo kwiteza imbere, iya Kabiri ’dukumire ubwandu bushya, tubeho igihe kirekire".

Uretse iyi Koperative ITETERO y’i Nyanza, ABASIRWA kandi kuri uyu wa Kane basuye Koperative ’ABIHUJE’ y’i Muhanga mu Murenge wa Shyogwe na yo igeze kure yiteza imbere aho ifite umushinga wo korora inzuki (bafite imizinga 17) yakuye mu bushobozi yashyize hamwe gusa kubw’amahirwe na yo mu minsi ishize yabonye inkunga ya Miliyoni 1,5 yahawe na RRP+ ngo ikomeze yiteze imbere.

Icyo abanyamuryango bo muri izi Koperative zombi bagarukaho, ni ugushishikariza abandi bantu bafite Virus itera SIDA kubagana bagafatanya mu rugamba ro kwiteza imbere ndetse banywa neza imiti kuko ubuzima bukomeza nyuma yo kwandura iyi Virus.

Ku bo babana muri Koperative nyamara bo badafite Virus itera SIDA, bati "Abantu tubana na bo batayifite, nta kibazo badufiteho".

Gusa bavuga ko hari aho usanga ihezwa n’akato bigenda bigaragara ariko ngo bigenda bigabanuka bagereranyije n’igihe cyashije.


Ubwo ABASIRWA basuraga Koperative ITETERO byari ibyishimo bikomeye


Koperative ITETERO ubu umushinga wo guhinga ibihumyo bawugeze kure, ngo nta n’ikibazo cy’isoko bafite


Uretse kuba bafite umushinga wo guhunga ibihumyo, banatunganya isombe bagurisha


Umuyobozi wa Koperative ITETERO, Uwimana Josee


Umukozi wa RRP+ na we wari waje kureba niba inkunga babaha ikoreshwa neza


Abibumbiye muri Koperative ITETERO bafashe agafoto bari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ABASIRWA, Bahati Innocent


ITETERO bari kumwe na Bahati Innocent n’umukozi wa RRP+


Koperative ITETERO iri mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana


Abibumbiye muri Koperative ’ABIHUJE’ b’i Muhanga na bo ubwo basurwaga na ABASIRWA intero yari imwe bati "Gahunda yacu ni ugukora"


ABIHUJE bafite ubworozi bw’inzuki aho bafite imizinga 17 bakuye mu bushobozi bwabo batarabona inkunga


Umuyobozi wa Koperative ABIHUJE ifite abanyamuryango 32 (abagore 24 n’abagabo 8), yavuze ko bahuguwe bakamenya ubuzima bwa Koperative bwose

VIDEO utapfa gusanga ahandi: Abasenyewe inzu bati "Baduhinduye impunzi mu gihugu cyacu":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo