Nyagatare: Amata agenerwa abana mu kurwanya imirire mibi aragurishwa

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyagatare bafite abana b’abanyeshuri bahabwa amata muri gahunda yo kurwanya bwaki n’imirire mibi batangiye kuyagurisha kandi uwo muco ukaba utari mwiza kandi bigakomeza kudindiza intego Leta iba yihaye.

Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize hafashwe ababyeyi bari kugurisha ayo mata kandi yaragenewe abo bana, bivuze ko icyo ayo mata yagenewe ataricyo akoreshwa kandi n’ingamba Leta yagennye hari impungenge ko zitagerwaho muri aka karere mu gihe byaba bikomeje gutya.

Umuturage witwa Bandetse Frederic yabwiye umubavu.com ko bibabaje kumva ababyeyi bahabwa amata hanyuma bakayakoresha icyo atagenewe.

Yagize ati "Uretse no kuyagurisha hari abayaha abana bagize umuryango bose kandi yaragenewe nka babiri, urumva ko nabwo ubwabyo ari ikibazo gikomeye".

Niba haratowe abana babiri bagomba guhabwa amata mu muryango bikarangira agenewe babiri ahawe batandatu bose bagize umuryango, urumva ko abo babiri bahohoterwa kandi abo bandi bagakomeza kugira ubuzima bwiza.

Mu cyumweru gishize hafashwe ababyeyi barimo bagurisha ayo mata, gusa barigishwa, bahabwa amabwiriza, barigishwa barabarekura.

Mukamana Dina wafatiwe muri abo bagurisha amata yavuze ko badateze kongera kugwa muri uwo mutego kuko bigishijwe ibi byabyo ndetse akabona bagomba kuva muri ubwo bujiji.

Yagize ati "Tumaze kwigishwa, twasanze buriya ari ubujiji ko tudakwiye kubugumamo, kuko yaba ari ukwisubiza inyuma ndetse no gusubiza abana bacu inyuma, ntituzongera".

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Murekatete Juliette yabwiye umubavu.com ko bidakwiye ko inkunga Leta iha abanyarwanda cyane cyane abana b’abanyarwanda ikoreshwa ikitagenywe.

Yagize ati "Amata yagenewe abana bafite ikibazo cy’igwingira, niba agurishijwe cyangwa agahabwa abo atagenewe, ni ukwisubiza inyuma".

Bariya bantu baratuvangira haba no kwesa imihigo yo guca bwaki n’igwingira ry’abana".

Yakomeje avuga ko abayagura nabo bahagurukiwe kuko na bo babangamiye iyo porogramu/gahunda.

Yagereranyije ibi by’abagurisha ayo mata ko ari nko kujya kwa muganga ukivuza baguha imiti ukayisangira n’undi, avuga ko bitagakwiye kwica ingano (Cure) muganga aba yageneye umurwayi, kimwe n’ayo mata, nta kwica ingano y’amata yagenewe umwana kuko aba ari kumuhemukira.

Akarere kafashe ingamba zo guhangana n’icyo kibazo hakorwa ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gahunda uko iba igomba gushyirwa mu bikorwa igashyika ku cyo yashyiriweho.

Umwana wagaragaweho imirire mibi agenerwa litiro ya buri munsi kugeza nibura ku mezi 6 ku nkunga ya LODA. Muri iyi gahunda kandi ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye, bagakangurirwa kugira akarima k’igikoni ndetse abana bahabwa amata.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nsengiyeze Sylvestre Kuya 6-01-2019

Arko abayagura hakwiye gushaka amakuru nyayo bagahanwa kuko Leta ibayatekereje kumuturage wigihugu kugirango abehoneza izonkunga haba haribindi zakora,Arko ababyeyi bazibona bakazipfusha ubusa ntabwo aribyiza rwose,Nihagira abafatwa bayaguze bagahanwa rizaba isomo nomutundi turere nibagira uwobabona aje kugurisha nibamugurire ntabwo azayagarura azajya ayaha abana agenewe.murakoze

gasigwa ernest Kuya 5-01-2019

bihafatwe abayagura kuko nibobashuka abayagurisha babajyane transit abandi bazatinya.