Nyabihu: Umubyeyi yataye umwana arashwekura kubera kubura ubushobozi bwo kumurera

Umubyeyi wo mu Murenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu yataye umwana mu gisambu muuri ako karere ntawe amusigiye maze yiyambaza amaguru arashwekura ngo kuko nta bushobozi afite bwo kumurera n’uwo bamubyaranye akaba ntacyo amumariye.

Byemejwe n’abafasha Akarere mu by’umutekano (DASSO) ikorera aho muri uwo Murenge wa Jenda ku bufatanye n’abaturage.

Nyuma y’iperereza haje kumenywa nyina w’umwana arafatwa maze avuga ko umwana yamutaye hariya kubw’impamvu z’ubushobozi buke bwo kumurera.
Yagize ari "Njye umugabo yarambyariye, nta kintu ampa cyo kurera umwana, nta bwisungane mu kwivuza ampa, niyo mpamvu nafashe uyu mwanzuro wo kumujugunya aha".

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, harimo itegeko rihana uwo ariwe wese uta umwana ku gasozi nta kirera, nta n’uwo amusigiye .

Minisiteri y’Ubuzima ihora ikanguriraga abanyarwanda muri rusange kuyoboka gahunda yo kuringaniza imbyaro, ikaba ariyo izafasha gahunda yo kubyara abo umuryango ushobora kurera bityo uko guta abana ku gasozi nabyo bikazakumirwa kuko birumvikana ko nyirabayazana ari ukubyara abana badafitiwe ubushobozi bwo kurera.

PNG - 1.2 Mb
Uyu mwana niwe wajugunywe na Nyina amushukishije irindazi yibwira ko aza guceceka kandi umwana nawe yari yamutaruye
PNG - 641 kb
Uyu mubyeyi wari umaze gufatwa n’inzego zunganira Akarere mu gucunga umutekano zimenyerewe nka DASSO niwe wajugunye umwana avuga ko nta bushobozi bwo kumurera afite

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
David Mujyasi Kuya 19-12-2018

Muri abo agaciro kko mugerageza kuba abanyamwuga. Harya Gushwekura n’iki?