Ntibisanzwe: Umugore yishimiye bikomeye ko umugabo we arongoye umukeba

Ni ikintu kidasanzwe ndetse cy’imbonekarimwe mu miryango itandukanye ku isi kumva ko umugore yishimiye mukeba we kuko bikunda kugaragara ahubwo biteza ibibazo bikomeye ariko umugore witwa Zainab Abdallah wo mu gihugu cya Kenya siko abibona kuko yashimiye bikomeye umugabo we nyuma yuko arongoye undi mugore.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Gashyantare 2018, nibwo uyu mugore yashimiye bikomeye umugabo we usanzwe uzwiho gutunga agatubutse mu gihugu cya Kenya nyuma yuko ashyize hanze amafoto agaragaza uburyo yarimo gukora ubukwe bwitabiriwe n’umuryango we ndetse n’uyu mugore we mukuru ari nawe wamusabye ko yashaka undi mugore.
Inkuru y’uyu mugabo witwa Azam FC CEO Van Mohamed wo mu gihugu cya Kenya yatangaje abantu benshi cyane kubera uburyo yashyigikiwe bikomeye n’umugore we Zainab Abdallah muri gahunda yo kurongora undi mukobwa wa kabiri nawe akajya mu muryango wabo mu gihe bimenyerewe ko nta mugore wishimira guharikwa.
Aganira n’itangazamakuru ryo mu gihugu cya Kenya, uyu mugore mukuru ariwe, Zainab Abdallah yatangaje ko byari bikenewe ko umugabo we ashaka undi mugore wa kabiri kubera ko ubusanzwe akazi we akora katamwemerera gutaha hakiri kare kugira ngo afate umugabo we neza bubake urugo.
Zainab Abdallah yakomeje avuga ko akenshi yajyaga yumva amakuru ahwihwiswa ko umugabo we yaba amuca inyuma mu ibanga rikomeye gusa ntabyiteho, nyuma nibwo yaje kubona ko byari kuzamuviramo kwandura indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina niko kumugira Inama yo gushaka undi mukobwa ukiri muto kugira ngo mu igihe adahari ajye amufatira neza umugabo mu rwego rwo kugira ngo atazajya amuca inyuma akajya mu bandi bagore.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mansa sultan Kuya 24-02-2018

Uwo mu Rwanda yakugira kukubariza abakurambere cg akakwirenza da