Ngoma: Imibu idasanzwe iri guca abaturage ibisebe

Mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma abaturage baho bugarijwe n’imibu idasanzwe itera ku manywa ice nk’ikiguri cy’inzuki ari myinshi ikabaruma ku manywa ikabatera ibisebe. Bamwe ubu bajya mu mirim bitwaje inzitiramibu. MINISANTE ngo igiye kureba iby’iyi mibu.

Iyi mibu iva mu gishanga cy’Akagera ikaza ari ikiguri ari myinshi ikiroha mu nzu cyangwa mu mirima aho abantu bari ikabaruma.

Abariwe n’iyi mibu bagaragaza ibisebe. Kizere Paulin ati “Si imibu isanzwe, urebe abantu benshi bafite ibisebe by’aho yabarumye.”

Mukantahobatuye Mediatrice avuga ko iyi mibu iza ikirunda ku muntu ikamuruma agahunga nk’uhunga inzuki.

Mariya Niyonzima ati ”Ubu dutahana amashara kuko iyo winjiye munzu ntuvamo, ntiwajya mu murima udafite inzitiramibu yo kwitwikira mu gihe ije, abana bo irabarya bakaremba cyane”.

Minisitiri w’ubuzima Dr Dianne Gashumba yavuze ko bagiye koherezayo abashakashatsi bakareba iby’uwo mubu.

Ati “Ntabwo twakwirara ngo twicare tugiye kubikurikirana.”

Uyu mubu nuri aha Jarama gusa kuko wugarije igice cyose kegereye igishanga cy’Akagera ukaba uvugwa no mu murenge wa Sake.

Srce:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo