Muhanga: Umupolice wo ku muhanda ahasize ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017, umumotari wari uhetse umugenzi yagonze umupolisi witwa IP Samuel Ntaganira wari ushinwe umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Muhanga bose bahita bitaba Imana.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa ku Kivumu mu mujyi wa Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, IP Emmanuel Kabanda, yemeje iby’ayo makuru avuga ko IP Samuel Ntaganira wari ushinzwe “Traffic” mu Karere ka Muhanga ndetse n’abandi bantu babiri bari kuri Moto bagonganye bakahasiga ubuzima.

Yagize ati “ Byabaye ni moto ebyiri zagonganye imwe yari itwawe na Ntaganira abari baziriho barapfa bose.”

Uwari utwaye moto wagonze uwo mupolisi ngo yaturukaga i Muhanga yerekezaga Kamonyi, ata umukono we ashaka kunyura ku modoka yari imbere ye ahita agonga Ntaganira na we wari utwaye moto.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo