Menya impamvu abakobwa benshi barwara infection zo mu gitsina

Imyanya ndangagitsina ni igice cy’umubiri w’umuntu kigomba kubungwabungwa cyane kuko iyo kitabungabuzwe gihura n’ibibazo by’uburwayi burimo na infection zo mu gitsina. Abagore nibo bakunze kurwara infection zo mu gitsina bakazanduza abagabo, gusa iyo umugabo atazivuje nawe ashobora kuzanduza umugore.

Abakobwa bakunze kugira ibibazo mu myanya ndangagitsina kuko mu gitsina cyabo habamo mikorobe yitwa Candida albicans. Izi mikorobe iyo ziyongereye bitera uburyaryate mu gitsina aribyo byitwa infestion zo mu gitsina ku bakobwa n’abagore.

Mu bimenyetso bya infection zo mu gitsina harimo uburyaryate bwo mu gitsina, kubabara mu gihe cyo kwihagarika, kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kuva amaraso mu gitsina no kugira uduheri ku gitsina.

Ibimenyetso bya infection zo mu gitsina bigenda bitandukana bitewe n’icyateye infection. Infection zo mu gitsina zibamo ibyiciro bitatu aribyo bacteria infection, Yeast infection, na Trichomoniasis infection.

Inzobere mu kuvura indwara zifata imyanya ndangagitsina zivuga ko infection zo mu gitsina ziyongera iyo umugore amaze gucura kuko imisemburo ya progesterone na estrogen itangira kugabanuka ubuhehere mu gitsina bugatangira kuba buke.

Infection yo mu gitsina yitwa ‘yeast’ iterwa no kunywa isukari nyinshi no gukunda kurya ibintu bisosera.

Mu byo umuntu yakora mu rwego rwo kwirinda infection zo mu gitsina harimo gukoresha agakingirizo mu mibonano mpuzabitsina, kugirira isuku imyanya ndangagitsina, no kwambara imyenda y’imbere ikoze muri koto kuko ituma imyanya ndangagitsina ihumeka, no kwirinda kunywa no kurya ibinyamasukari byinshi.

Infection zo mu gitsina ni indwara ivurwa igakira, ni byiza ko wakwegera muganga akaguha imiti. Mu miti ivura infection zo mu gitsina harimo iyitwa ibinini bya Metronidazole, amavuta yitwa Antifungal, n’ayitwa Estrogen.

Healthline.com

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo