Igiciro cyishyurwa n’uwipimisha COVID-19 ku bushake

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko cyatangiye gupima COVID-19 abantu bose babishaka, barimo abagenzi bakeneye icyemezo cy’uko bapimwe ubu burwayi, bifuza kwinjira mu gihugu cyangwa kujya mu mahanga n’indege.

Iyi gahunda ishyizweho mbere y’iminsi ine ngo u Rwanda rutangire kwakira indege zose zitwara abagenzi, nyuma y’igihe hakora izitwara imizigo n’iz’abantu mu buryo bwihariye.

Ibi bipimo byatangiye gufatwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2020, ahantu habiri hatandukanye harimo i Gikondo ku biro bya porogaramu ishinzwe ikingira no kuri Petit Stade i Remera.

Umuntu azajya abanza kwaka umunsi azapimirwaho kandi akiyishyurira ikiguzi cya serivisi. Umunyarwanda usabye gupimwa azaya yishyura 47,200 Frw cyangwa $50 abanza kwishyurwa kuri konti yo muri Banki ya Kigali.

Yakomeje iti “Turabamenyesha ko ibikorwa bikomeje byo gupima ku buntu abantu bahuye n’abasanzwemo uburwayi cyangwa amatsinda arimo gukurikiranwa by’umwihariko, ari igikorwa cy’ubuzima cya leta kandi kitazagirwaho ingaruka n’iyi gahunda.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, aheruka kuvuga ko inzego z’ubuzima ziteguye, kuko hafashwe icyemezo ko umuntu uza mu Rwanda azajya abanza kugaragaza ko yipimishije COVID-19 bagasanga ari muzima, yagera no mu Rwanda akongera agapimwa.

Yakomeje ati "Mbere y’uko akomeza akazi cyangwa se ikimuzanye ndetse n’Umunyarwanda utashye, natwe tuzajya twongera tumupime, ategerereze ahantu habigenewe mbere y’uko ahabwa igisubizo, nabona igisubizo cy’uko adafite ubwo burwayi kandi yanazanye n’ikindi gisubizo cy’uko atarwaye, ibyo bibiri bizaba biduhagije tuvuge ko ntawe uje mu ndege afite n’ubwo burwayi."

Bitandukanye na mbere kuko umuntu yafataga indege akagenda, ndetse ngo ibyo bipimo mu bihugu byinshi nta byari bihari no mu Rwanda hari hataragera ubushobozi buhagije bwo gupima umubare munini w’abantu. Ubu u Rwanda rushobora gusuzuma ibipimo bisaga 6000 ku munsi.

Dr Nsanzimana yakomeje ati "Tuzagenda tureba uko icyorezo gihinduka, hanyuma ingamba zibe zahindurwa cyangwa zanozwa bitewe n’aho tubona hari ikibazo, ariko ikiri nyamukuru ni uko umuntu uzagera hano wese azaba afite igipimo, natwe tukamupima, agategerereza ahantu hazaba harateganyijwe mbere y’uko ajya mu buzima busanzwe."

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 20920, abantu bamaze gusangwamo icyorezo cya COVID-19 ku butaka bw’u Rwanda ni 1879, muri aba 975 bamaze kugikira, bivuze ko abakirwaye ari 899, COVID-19 imaze guhitana ubuzima bw’abantu batanu ku butaka bw’u Rwanda. Ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa ni mu gihugu ni 248,294.


Umunyarwanda usabye gupimwa azaya yishyura 47,200 Frw cyangwa $50 abanza kwishyurwa kuri konti yo muri Banki ya Kigali.

SRC: Igihe

Apotre Yongwe Joseph wahoze muri ADEPR akaza kuvamo agashinga irye Torero, yavuze uburyo byagenze. Yatangiye gufungwa afite 12, yavuze amabi yose yakoze muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
BENITHA Kuya 9-08-2020

Andika Igitekerezo HannoNIBYIZA

BENITHA Kuya 9-08-2020

Andika Igitekerezo HannoNIBYIZA