Kugira igitsina gito ku mugabo ntibibuza gukora imibonano mpuzabitsina neza

Hari abagabo benshi usanga bagira impungenge z’ingano y’igitsina cyabo bakakigaya ubuto, ugasanga bibaviriyemo kwiyima umunezero igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina kandi nyamara bari bawufite mu biganza byabo wose uko wakabaye.

Inzobere mu bijyanye n’ibitsina ariko zitangaza ko nta mugabo ukwiye kubigiraho impungenge kuko ingano y’igitsina ntaho ihurira no gukora imibonano mpuzabitsina neza.

Urubuga rwa Topsante ruvuga ko igitsina cy’umugabo kiringaniye kiba gipima hagati ya Santimetero 12 na 17 igihe cyafashe umurego, hakaba n’abashobora kurenza izi ngero ngo nubwo bidakunze kubaho.

Izi nzobere zivuga ko nta mugabo ukwiye guterwa ipfunwe n’ingano y’igitsina cye ngo ni kigufi (gito), kuko n’abagore benshi batinya ibitsina bikabije kuba birebire .

Ikindi gishobora gutuma abagabo batagomba guhangayikishwa n’ingano y’igitsina cyabo ni uko agace kabitse ukunyurwa k’umugore kaba munsi ya Santimetero enye gusa uhereye ku gitsina inyuma, mu gihe muri rusange igitsina cy’umugabo gipima guhera kuri Santimetero 12 kuzamura.

Inama zitangwa ku bagabo bumva ko bafite igitsina gito, ngo ni ukwikuramo ko igitsina cyabo ari gito, kandi mu gihe bagiye gukora imibonano n’abo bashakanye bakabanza gufata umwanya wo gutegurana bihagije.

Ikindi kandi ngo ni ugukora isuku ku myanya ndangagitsina bogosha ubwoya buba hejuru y’igitsina, kuko iyo bubaye bwinshi bushobora gukingiriza igitsina kikagaragara nk’aho ari gito kandi nyamara gihagije ngo gitange ibyishimo.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo