Kuboneza urubyaro igisubizo ku bwiyongere bukabije bw’abatuye isi

Mu Rwanda hamaze iminsi hateraniye inama yiga ku kuboneza urubyaro nk’inkingi yo kugabanya ubwiyongere bukabije bw’abatuye isi.

Ni byo koko iyo urebye usanga uko abantu bakomeza kwiyongera bizana ingaruka zitandukanye zirimo nko kubura aho abantu batura, kubura ibyo kurya, kwangiza ibidukikije,....

Birazwi kandi neza ko amashyamba afite akamaro kanini ko gutuma imvura igwa , gutuma hatabaho ubutayu ariko mu bigaragara amashyamba ari kugenda akendera kubera gushaka aho gutura. Umubare w’abatuye isi bariyongera umunsi ku munsi ariko aho batura ntihiyongera bityo bakadukira amashyamba mu rwego rwo gushaka ubutaka bwo guturaho, ibintu bishobora kuzatuma isi yose iba ubutayu mu gihe nta cyaba gikozwe.

Impuguke mu myororokere akaba anashinzwe Umuryango w’Ubumwe bw’Abibumye wita ku myororokere, Madame Daphrose Nyirasafari avuga isi yose ihangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage.

Yagjze ati "Nawe kubyara benshi bigira ingaruka ku buvuzi, ku burezi,....."

Yakomeje avuga ko umuntu ufite abana babiri amasahani aba ari abiri naho ufite abarenze babiri amasahani aba menshi, ngira ngo birumvikana.

Honorable Depite Christine ushinzwe Komisiyo y’Imibereho Myiza ibarizwa mu mutwe w’Abadepite asanga kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ari umuti w’ikibazo u Rwanda rufite ndetse n’isi yose muri rusange.

Akomeza ashimangira ko nta kabuza u Rwanda ruzabigeraho kuko kwigisha ari uguhozaho kandi Abanyarwanda bageze aheza babikesha imyumvire myiza n’ubuyobozi bwiza, nta kabuza tuzabigeraho.

Pasteur Hakizimana Celestin ahamya ko kuba hakigaragara abana b’inzererezi mu mihanda ari ingaruka zo kubyara benshi kandi nta bushobozi bwo kubitaho.

Akomeza avuga ko nk’abayobozi b’amatorero ari uguhoza bakangurira abo bashinzwe ibyiza byo kuringaniza urubyaro.

Yagize ati "Hari bamwe bibeshya ngo kuringaniza urubyaro ni ukwicira abana mu nda. Ese wakwica utagaragara? Iyo ni imyumvire mibi dushaka ko icika tukazaraga isi nziza abadukomokaho.

Nkuko bishimangirwa n’Umryango w’Abibumbye ushinzwe imyororokere, buri munsi ku isi havuka ibihumbi magana abiri na mirongo irindwi by’abantu (270000), kuringaniza imbyaro bititaweho ngo bishyirwemo imbaraga, ntaho isi yaba iri kugana.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
B Kuya 20-11-2018

Pasiteri ndamunenze kuko avuze nk’utarageze mu ishuri. None kuki ukuyemo inda bamukurikirana.uburyo bwose bukoreshwa ntibwica insoro z’abana baba bamaze kurebwa.
Imiti,udupira... N’ibindi bikoreshwa byica abana usibye uburyo bwa kamere. Ikibazo urwanda rufite kiragaragara,umuti si ukwica abana ni ukongera ubushobozi abaturage bwo guhangana n’icyo kibazo. None se nta raporo iherutse gusohoka ivuga Ku kibazo cy’igabanuka rikabije ry’abantu Ku isi?