Kirehe: Abaturage bibukijwe ko Abavuzi Gakondo atari abarozi

Mu gihe Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, AGA Rwanda Network rikomeje igikorwa cyo kubarura abakora uyu mwuga mu rwego rwo guca akajagari, bamwe mu bayobozi b’ihuriro bakoranye umuganda n’abaturage b’Akarere ka Kirehe baboneraho kubibutsa ko abavuzi Gakondo atari abarozi nkuko bamwe babyibwira.

Ubwo yaganirizaga abaturage b’Akarere ka Kirehe bari bitabiriye umuganda, Visi-Perezida w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, Uwimana Betty yabasobanuriye umuvuzi Gakondo uwo ari we anabibutsa ko ababita abarozi bakwiye kubireka.

Ati "Abavuzi Gakondo si abarozi, ni abanyarwanda cyangwa n’undi muntu wese ukoresha ibimera, ibikomoka ku nyamaswa, ibikomoka ku butaka n’ibikomoka ku mazi kugira ngo abashe gukiza indwara zimwe na zimwe".

Uyu muyobozi yabwiye abaturage ko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ifite gahunda yo gufasha Abavuzi Gakondo kudakomeza kwitwa abarozi, abapfumu baba hirya iyo ahubwo bakigaragaza kugira ngo bamenyekane n’ibyo bakora babikore mu buryo bunoze.

Uretse MINISANTE, n’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda rishaka ko ubu buvuzi bwunganira ubuvuzi bwa Kizungu mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amagara y’abanyarwanda.

Mu ibarura AGA Rwanda Network ikomeje gukora rizagera mu turere twose tw’igihugu, ubarurwa abazwa indwara avura nyirizina n’imyirondoro ye. Bitwaza kandi ibyangombwa bakoreragaho bibemerera kuvura na Fotokopi y’Indangamuntu mu gihe ababikora ari abanyamahanga bo bitwaza ibyangombwa by’iwabo byerekana ko bakoraga uwo mwuga. Abakoraga uyu mwuga na bo nta byangombwa, ni umwanya wo kwibaruza ngo na bo bazahabwe umurongo mu mikorere yabo.

Nyuma y’iri barura, ababaruwe bazashyikirizwa MINISANTE irebe uburyo ibafasha kunoza umwuga wabo neza no kuwuteza imbere dore ko mu gihe waba ukozwe neza wateza nyirawo imbere, wamutunga, wanakomeza abaturage mu buzima bityo bakabasha gukora bakiteza imbere, ubu buvuzi kandi bwagira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu gihe bukozwe neza.

Kuri ubu ubuyobozi bw’abavuzi Gakondo buyobowe na Nyirahabineza Jane buri kugaragaza ubudasa kuko kuva aho bugiriyeho bumaze gukora ibikorwa bitari byarigeze bikorwa n’abababanjirije kuko bo bagiye baka amafaranga ariko ntibagaragaze icyo bayakoresheje. Muri ibi harimo nk’ibarura rimaze gukorerwa mu turere 7 bakaba bamaze no kugira ikicaro gikuru giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali. Nyirahabineza Jane, Perezida w’Abavuzi Gakondo mu Rwanda





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo