Ikibazo cy’abangavu batwita imburagihe gihangayikishije umuryango nyarwanda kuruta ibindi byose

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bwagaragaje ko abanyarwanda bavuze ko ikibazo cy’abangavu batwita imburagihe kibabangamiye ku kigero cya 85% kurusha ibindi byose.

RGB yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yamurikiraga abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo ibyavuye mu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa kuri gahunda zitandukanye, bukagaragaza ‘Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise’.

Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Usengumukiza Félicien, yavuze ko ikibazo cy’abangavu batwita imburagihe cyabateye ubwoba.

Ati “Ni cyo kibazo cyaje ku isonga abanyarwanda bahamya ko cyugarije umuryango. Ni ukuri twagize ubwoba tumaze kubona ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda ari cyo kiza ku isonga mu bibangamira abaturage.”

Imibare igaragaza ko mu turere twose tw’igihugu abanyarwanda bavuze ko gutwita imburagihe kw’abangavu bibabangamiye ku kigero cya 85%

Usengumukiza yakomeje avuga ko baganiriye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango basanga nayo ihangayikishijwe n’icyo kibazo cy’abangavu batwita imburagihe.

Kuri ubu hirya no hino mu turere harabera igikorwa cyo kubarura abangavu batewe inda z’imburagihe muri uyu mwaka wa 2018.

Akarere ka Gisagara gaherutse gutangaza ko kamaze kubarura abangavu 623 baherutse gutwara inda zitateguwe kandi ibarura rigikomeje.

Mu Karere ka Ngororero imibare itangwa n’ubuyobozi yerekana ko abangavu 460 batewe inda z’imburagihe mu mwaka wa 2017.

Imibare y’Akarere ka Nyabihu nayo igaragaza ko abangavu barenga 700 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda mu mwaka wa 2017.

Ibarura riheruka ryakozwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ryerekanye ko mu Rwanda hose muri 2016 abangavu bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe bibagiraho ingaruka zirimo no kuva mu ishuri.

Ibindi bibazo byagarajwe bibangamiye abanyarwanda ni uguharika no gucana inyuma kw’abashakanye biri ku kigero cya 68.3% n’amakimbirane yo mu miryango ari kuri 60.7%.

Gutandukana kw’abashakanye biri kuri 54.8% naho ikibazo cy’abana b’inzererezi kibangamiye abanyarwanda ku kigero cya 39.1%.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina, aherutse gutangaza ko hagiye gushyirwa ingufu mu guhana abatera inda abangavu kuko babicira ejo hazaza.

Yagize ati “Icyo dushaka ni uko no guhana byaba kimwe mu bikumira ibindi byaha nk’ibi byaba kuko iyo icyaha kidahanwe hari ubwo bihinduka nkaho kitari icyaha.”

“Ubu rero dufite ingamba nshya mu bufatanye n’inzego zitandukanye ko abagizi ba nabi batazajya bakomeza kwidegembya, mu gihe gito tuzaba twazamuye imibare y’abasambanya abana babihaniwe kandi tunabitangaze.”

PNG - 277.6 kb
Ikibazo cy’abangavu batwita imburagihe kibangamiye umuryango nyarwanda ku kigero cya 85%

.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo