Ibitekerezo by’Abakirisitu ba ADEPR ku kugirwa abere kwa Bishop Sibomana na Tom Rwagasana

Hashize iminsi urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rufashe icyemezo cyo kugira abere uwari umuvugizi w’Itorero ADEPR, Bishop Sibomana Jean, Tom Rwagasana wari umwungirije n’abandi bafatanyaga mu kuragira umukumbi w’Imana muri iri torero.

Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018, ubwo umucamanza yanzuraga ko Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Gasana Valens, Beninka Bertin, Niyitanga Salton, Nzabarinda Tharcisse na Twizerimana Emmanuel, badahamwa n’ibyaha bari bakurikiranweho birimo kunyereza asaga Miliyali 2 yari agenewe kubaka Dove Hotel.
Reba hano ikiganiro twagiranye

Nyuma y’igihe gito humvikanye icyemezo cy’urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo kugira abere abari abayobozi b’iri torero, ubuyobozi bw’Itorero ADEPR buriho nabwo bwahise butangaza ko bugiye kujuririra iki cyemezo, ibi bikaba bihura cyane n’ibyo bamwe mu Bakirisitu bifuza nubwo hari n’abavuga ko bagakwiye kwemera icyemezo cy’urukiko nta mpaka.

Umubavu.com ntitwicaye twakomeje kwegera bamwe mu Bakirisitu nabo bagira byinshi batangaza by’umwihariko uruhande bahagazeho nyuma yo kumva icyemezo cy’urukiko.

Umukirisitu wa mbere wo muri ADEPR waganiriye n’Umubavu.com abajijwe uko yakiriye icyemezo cy’urukiko yagize ati “ uko mbyumba wenda sinavuga ko urukiko rwabogamye ariko kandi sinanavuga ko rwakoresheje ukuri kuko sinumva ukuntu umuntu yanyereza amafaranga angana kuri arimo za Miliyari ngo nibirangiza agirwe umwere”.

Yakomeje avuga ko bigoranye kumva umuntu wanyereje amafaranga abarirwa muri za Miliyari yahamwe n’icyaha ashingiye ko abacamanza nabo ari abantu (…).

Abajijwe icyo yasaba abayobozi ba ADEPR yavuze ko nawe yasaba ko bajuririra icyemezo cy’urukiko ashingiye ku mutungo w’itorero kugeza ubu utarabonerwa uwawunyereje.

Undi mukirisitu wa ADEPR na we utarashatse ko dutangaza amazina ye kubw’umutekano we twamubajije uburyo yakiriye kugirwa abere kw’abari abayobozi ba ADEPR maze nawe ashyigikira ko itorero ryajurira ashingiye ku gihombo itorero abarizwamo ryagize.

Yagize ati “ Jyewe nkimara kumva ko abari abayobozi ba ADEPR bagizwe abere n’urukiko naratunguwe! Ibi byatumye nibaza niba igihombo itorero rivuga ryagize ari ibipapirano kandi harakozwe igenzura rikerekana ko hari Miliyari zirenga 2 zaburiwe irengero”.

Yakomeje avuga ko nawe atiyumvisha ukuntu habayeho inkundura y’ikiswe ‘Gisozi’ mu gihugu cyose hagamijwe kwishyura umwenda itorero ryari ribereyemo Banki nyamara bikarangira utishyuwe bityo hakibazwa aho ayo mafaranga yarengeye.

Bityo nawe yashyigikiye itorero abarizwamo kujuririra icyemezo cy’urukiko kandi hagashakwa n’ibindi bimenyetso bizifashishwa kugira ngo uwo icyaha gifashe aryuzwe akayabo kaburiwe irengero.

Bitandukanye n’aba bashyigikiye ubujurire bw’itorero ku cyemezo cy’urukiko, hari abandi babona itorero ridakwiye kujurira kugira ngo ibyo guhora basiragira mu nkiko birangire binatange ituze mu itorero no mu Bakirisitu muri rusange.

Uyu na we ni umukirisitu wo muri ADEPR yagize ati “ Abakirisitu si ubwa mbere dutanga amafaranga mu itorero kandi si n’ubwa nyuma ku nyungu z’itorero, rero hari hategerejwe icyemezo cy’urukiko bityo mu gihe kimaze kumenyekana numva nta mpamvu yo kujurira kuko urukiko rufite ibyo rwashingiyeho rubagira abere”.

Ku murongo wa Telefoni kandi UMUBAVU twavuganye n’umunyamategeko w’Itorero ADEPR, Me Nzeyimana Cyprien tumubaza ikigiye gukurikiraho nyuma yuko Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana bagize abere ku byaha bakurikiranwagaho maze atubwira ko amategeko ateganya ko mu gihe ababuranyi cyangwa benshi batishimiye imikirize y’urukiko, icyemezo cy’urukiko bakijuririra".

Icyakora we yasoje ateruye nyirizina niba ibyo kujurira abishyigikiye dore ko yavuze ko kujurira no kutajurira byose bishoboka kuko ari uburenganzira bw’itorero.

Twabibutsa ko Bishop Sibomana wari umuvugizi wa ADEPR na Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije bari barambuwe inshingano za Gipasitori n’itorero n’ubuyobozi buriho buyobowe n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasiteri Karuranga Ephrem.

Ubwo bamburwaga inshingano z’ubutapasiteri, Sibomana na Rwagasana bavuze ko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko y’Itorero ADEPR.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo