Ibi bintu 12 ubikoreye umukobwa yakwimariramo wese

Ku isi nta muntu n’umwe utagira urukundo kandi burya umuntu wese aba yifuza ko umukunzi we hari ibyo yamukorera kugira ngo yumve aryohewe n’urukundo.

Burya abakobwa bose aho bava bakagera bakunda umuhungu ubitaho ndetse ibi akenshi usanga bikunda gutsinda abahungu bamwe na bamwe bikabaviramo kubengwa bagatekereza ko nta gikundiro bagira ahubwo ari ukutamenya uburyo bwiza bwo gufata abakunzi babo neza.
Ibi ni ibintu ushobora gukorera umukobwa mukundana agahora agukunze ukagira ngo wamwiraburiyeho.
1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari sexy.
2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse, byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.
3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe (special) imbere y’abasore bakunda, n’ubwo ngo akenshi batabyerekana. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda, mbese batiyitaho.
4. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye cyangwa se ko babikunda.
5. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro, kabone n’ubwo mwatandukana.
6. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo bwite, rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi amureba mu maso.
7. Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.
8. Burya ngo iyo umukobwa avuze “oya” iba ari “oya”, ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.
9. Bashimishwa n’uko incuti zabo zibasoma abandi bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.
10. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.
11. Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.
12. Abasore batekereza ko iyo baterese bigacamo nta yindi mvune iba isigaye ariko burya ngo abakobwa bashimishwa no kubabona bakora cyane kuruta mbere kuko ngo byerekana ko bagikunzwe kandi urukundo bakarwiyumvamo kurushaho.
Musore nuramuka ukoze ibi bintu umukobwa akakwanga uzamenye ko atanyurwa ntawamushobora bizagutere gufata icyemezo cya kigabo umureke rwose.
Alice UMWALI/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kwizera tito Kuya 2-07-2021

aha biterwa nimpamvu agukunda kuko atagukunda ibyo wakora byose nimfabusa

Nshimirimana Deo Kuya 10-12-2019

Ivyo mwavuze nivyo koko. Kand mwaragize neza.

Nshimirimana Deo Kuya 10-12-2019

Ivyo mwavuze nivyo koko. Kand mwaragize neza.

divine iranzi Kuya 24-10-2017

Nivyo kweri nukuza murabiduha kuri gmail

-xxxx- Kuya 18-10-2017

Andika Igitekerezo Hanno

Manzi Kuya 18-10-2017

Yego Ibyo Nibyo Pe! umukunzi wanjye Niyo mpamvu ankunda Kandi akaba atantendeka.

DAVID Kuya 17-10-2017

MURAKOZE

Burindwi emmanuel Kuya 17-10-2017

abakobwa beshi nabo ntibataga keya zihagije ark harimo nabahugu bagira ubwoba bwogukoraho ubwo kd biri mubintu bituma abantu bakundana

Burindwi emmanuel Kuya 17-10-2017

abakobwa beshi nabo ntibataga keya zihagije ark harimo nabahugu bagira ubwoba bwogukoraho ubwo kd biri mubintu bituma abantu bakundana