Close MORE NEWS Hari kwigwa uko COVID-19 yajya ipimwa hakoreshejwe ubwishingizi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 4-01-2021 saa 10:49' whatsapp Facebook Muri iki gihe imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 kimwe n’abo cyica ikomeje kwiyongera, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kirateganya ko kwipimisha iki cyorezo byakorana n’ubwishingizi mu kwivuza mu rwego rwo kugihashya burundu. Ibi byatangajwe nyuma y’uko icyemezo cyo kuba warisuzumishije gitangiye kubazwa mu bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, nk’imwe mu ngamba z’ingenzi mu gukumira ikwirakwira rya virusi mu baturage. Kuri ubu abantu benshi bari kwipimisha kubera ko udafite icyemezo cy’uko utarwaye COVID-19, hari bimwe mu bikorwa atemererwa birimo ingendo zo mu ndege, kwitabira inama runaka, kujya mu mahoteli, kwitabira imikino n’ibindi. Mu minsi ishize kandi Minisiteri y’Ubuzima iherutse kugaragaza ko ishyize imbaraga mu kwipimisha Coronavirus. Ku wa 17 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yahaye uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 ku mavuriro yigenga ari hirya no hino mu gihugu. Hanatangijwe n’uburyo bwo gupima byihuse “antigens rapid tests” mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi vuba. Uretse amavuriro yigenga ariko RBC irateganya ko amavuriro ya Leta (ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro by’akarere) mu gihugu hose agiye kwifashishwa mu gusuzuma. Biteganyijwe ko hazajya hakoreshwa uburyo bwo gupima byihuse. RBC yatangaje ko gupimwa COVID-19 bizakorwa ku bwishingizi mu kwivuza butandukanye nk’uko igihugu gikomeje kubyigaho. Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nzanzimana, yabwiye The NewTimes ko ari ibintu bagiye gutangira kugerageza. Yagize ati “Ntabwo ari ikintu duhita dukora, gusa biri muri gahunda zacu. Intambwe ikurikiyeho turifuza ko ibipimo byaba ari igice cy’ubwishingizi.” Yongeyeho ko RBC itegereje ko inkingo zikorwa hirya no hino ku Isi, ariko ashimangira ko kwipimisha ari cyo cy’ingenzi ku Rwanda mu kubona ibisubizo. Kugeza ubu amavuriro yigenga 42 mu gihugu hose ni yo yemerewe gukoresha ubu buryo bwo gupima “antigen rapid tests”, igiciro cyo kwipimisha kuri ubu ntikirenga 10 000 Frw. Kugeza ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2021, mu Rwanda hamaze kwemezwa abantu 8,676 banduye COVID-19, muri bo 6,752 barayikize mu gihe 101 yabishe kuva igaragaye ku butaka bw’u Rwanda muri Werurwe 2020. Hari gutekerezwa uko gupimwa COVID-19 mu Rwanda byakorerwa ku bwishingizi IBIKUBIYE MU GITABO CYANDITSWE NA APOTRE MUTABAZI YISE "NKUGIRE INAMA MUYOBOZI": Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Hari kwigwa uko COVID-19 yajya ipimwa hakoreshejwe ubwishingizi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 4-01-2021 saa 10:49' whatsapp Facebook Muri iki gihe imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 kimwe n’abo cyica ikomeje kwiyongera, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kirateganya ko kwipimisha iki cyorezo byakorana n’ubwishingizi mu kwivuza mu rwego rwo kugihashya burundu. Ibi byatangajwe nyuma y’uko icyemezo cyo kuba warisuzumishije gitangiye kubazwa mu bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, nk’imwe mu ngamba z’ingenzi mu gukumira ikwirakwira rya virusi mu baturage. Kuri ubu abantu benshi bari kwipimisha kubera ko udafite icyemezo cy’uko utarwaye COVID-19, hari bimwe mu bikorwa atemererwa birimo ingendo zo mu ndege, kwitabira inama runaka, kujya mu mahoteli, kwitabira imikino n’ibindi. Mu minsi ishize kandi Minisiteri y’Ubuzima iherutse kugaragaza ko ishyize imbaraga mu kwipimisha Coronavirus. Ku wa 17 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yahaye uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 ku mavuriro yigenga ari hirya no hino mu gihugu. Hanatangijwe n’uburyo bwo gupima byihuse “antigens rapid tests” mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi vuba. Uretse amavuriro yigenga ariko RBC irateganya ko amavuriro ya Leta (ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro by’akarere) mu gihugu hose agiye kwifashishwa mu gusuzuma. Biteganyijwe ko hazajya hakoreshwa uburyo bwo gupima byihuse. RBC yatangaje ko gupimwa COVID-19 bizakorwa ku bwishingizi mu kwivuza butandukanye nk’uko igihugu gikomeje kubyigaho. Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nzanzimana, yabwiye The NewTimes ko ari ibintu bagiye gutangira kugerageza. Yagize ati “Ntabwo ari ikintu duhita dukora, gusa biri muri gahunda zacu. Intambwe ikurikiyeho turifuza ko ibipimo byaba ari igice cy’ubwishingizi.” Yongeyeho ko RBC itegereje ko inkingo zikorwa hirya no hino ku Isi, ariko ashimangira ko kwipimisha ari cyo cy’ingenzi ku Rwanda mu kubona ibisubizo. Kugeza ubu amavuriro yigenga 42 mu gihugu hose ni yo yemerewe gukoresha ubu buryo bwo gupima “antigen rapid tests”, igiciro cyo kwipimisha kuri ubu ntikirenga 10 000 Frw. Kugeza ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2021, mu Rwanda hamaze kwemezwa abantu 8,676 banduye COVID-19, muri bo 6,752 barayikize mu gihe 101 yabishe kuva igaragaye ku butaka bw’u Rwanda muri Werurwe 2020. Hari gutekerezwa uko gupimwa COVID-19 mu Rwanda byakorerwa ku bwishingizi IBIKUBIYE MU GITABO CYANDITSWE NA APOTRE MUTABAZI YISE "NKUGIRE INAMA MUYOBOZI": Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi