Gutesha agaciro ikirego cya Mukansanga umaze umwaka muri ‘Coma’ kubera ikinya yatewe ntibivugwaho rumwe

Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ukuboza nibwo humvikanye mu binyamakuru bitandukanye inkuru ivuga ko Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwatesheje agaciro ikirego cya Mukansanga Théodette, umaze umwaka urenga asinziriye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kubera ikinya yatewe abyara ntiyongere gukanguka, iyi nkuru yababaje abantu benshi bazi ikibazo cy’uyu mubyeyi ndetse n’ubuzima bw’umugabo we.

Kuva ku wa 8 Kanama 2017, Mukansanga w’imyaka 39 wo mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, ntarongera gukanguka nyuma yo guterwa ikinya ubwo yari agiye kubyarira ku bitaro bya Kibagabaga.

Uyu mubyeyi w’abana batandatu, yabyaye umukobwa abazwe ariko ntiyongera gukanguka, Ibitaro bya Kibagabaga bimwohereza ku bya CHUK bibirusha ubushobozi, ngo bibe aribyo bimwitaho ariko nubu aracyasinziriye.

Umuryango we waregeye Urukiko, uvuga ko umuganga witwa Elise Mukarukundo wamubyaje, yamurangaranye bigatuma ikinya yatewe cyanga kumushiramo.

Iperereza ryakozwe n’urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo kugeza muri Werurwe 2018 nyuma yo kubisabwa n’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID), ryemeje ko hari amakosa yabaye mu kwita kuri Mukansanga igihe yabyaraga.

Itsinda ry’abaganga bakoze igenzura bavuga ko ‘Rishingiye ku bumenyi rifite mu gutera ikinya, iyo umurwayi ahawe ubufasha ku gihe, bitamugiraho ingaruka zikabije kugera aho ubwonko butongera gukora (kujya muri coma).’

Iperereza ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) naryo ryashimangiye ko hari amakosa amwe yakozwe n’uregwa mu kwita ku murwayi.

Mukarukundo, Umuganga wabyaje uwo mubyeyi, yavuze ko icyo gihe yabuze ubufasha n’ibikoresho by’ibanze mu kubyaza.

Ati “Ndemera ko natinze kongerera umwuka Mukansanga, ariko sinari nabigambiriye cyangwa ngo mbyime agaciro, nta muntu twari kumwe kandi nari mfite n’undi murwayi nitagaho..Ikibazo cya Mukansanga nanjye cyarambabaje n’ubu ndacyafite ihungabana.”

Mu igenzura byagaragajwe ko ubusanzwe hakenerwa abaganga babiri mu gihe bagiye gutera ikinya umurwayi ariko icyo gihe uwo muganga yari wenyine.

Ku wa 27 Ukuboza, Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru, yatangaje ko umuganga nta makosa yakoze ubwo yabyazaga Mukansanga ariko ntiyagira ibindi bisobanuro atanga.

Ati “Urukiko rwasanze ikirego cya Théodette Mukansanga, gishinja umuganga utera ikinya nta shingiro gifite.”

Urukiko rwanavuze ko nta n’impamvu rwashingiraho ruvuga ko uwareze ahabwa indishyi y’akababaro ya miliyoni 105Frw yasabye.
Umugabo wa Mukansanga, witwa Juvénal Habyarimana, yabwiye KT Press ko umwanzuro w’Urukiko atawishimiye yiteguye kujurira.

Ati “Birababaje kubona Urukiko rwarirengagije ibimenyetso. Umurwayi aracyari mu bitaro asinziriye kugeza igihe kitazwi kandi ibyo byamubayeho ari kuvurwa.”

Habyarimana yakomeje asaba inzego zose n’Umukuru w’Igihugu kumufasha, umuryango n’umufasha we bagahabwa ubutabera.

Umaze kumva impande zose zagize uruhare muri iki kibazo ukumva kandi ko yaba CID na RIB mu iperereza bakoze bagaragaza ko hakozwe amakosa nawe byagutera kwibaza nyirizina icyo urukiko rwagendeyeho rutesha agaciro iki kirego cyane ko ko nkuko byavuzwe hejuru nta bisobanuro umucamanza yatanze.

Ikindi utabura kwibaza ni uko nyiri ubwite wakoze amakosa yiyemerera icyaha nubwo avuga ko atari abigambiriye bityo abantu benshi bakibaza impamvu habayeho gutesha agaciro iki kirego.

Ugendeye ku makosa yose yagaragaye mu kubyaza uyu mubyeyi Mukansanga Théodette nkuko agaragara muri iyi nkuru nawe byagutera kwibaza byinshi nkuko abantu benshi basomye iyi nkuru babyibajijeho.

Mu nkuru yasohowe n’Igihe ku wa 29 Ukuboza 2019 igira iti "Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cya Mukansanga umaze umwaka muri ‘Coma’ kubera ikinya yatewe abyara", abantu batandukanye batanze ibitekerezo bahuriza ku kutumva neza uburyo ikirego cy’uyu muryango cyateshejwe agaciro nyamara CID na RIB mu iperereza ryabo baragaragaje ko hakozwe amakosa:

PNG - 820.7 kb
Mukansanga Théodette amaze umwaka urenga asinziriye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK)

@Umubavu.com

Amakuru ashyushye tubagezaho tuba twifuza ko mwayabona mwese ku gihe kandi vuba; nta kindi mwe bibasaba usibye gukora "Subscribe" kuri iyi Channel ’Rwanda umubavu tv 250’ ukazajya uba uwa mbere kubona ayo makuru. Umusanzu wawe urakenewe ku bandi, aho wabasangiza izi nkuru zacu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo