Gahunda ya RPHIA ije guhindura iki mu buzima bw’Abanyarwanda?

RPHIA ni amagambo ahinnye y’Icyongereza avuga Rwanda Population-Based HIV Impact Assessment. Iyi ni gahunda y’igihugu y’ubushakashatsi ku baturage igomba gukorerwa mu ngo igamije kureba ibyagezweho muri gahunda yo kurwanya Virus itera SIDA mu Rwanda.

Ni ubushakashatsi burangajwe imbere na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo gishinzwe ubuzima, RBC ku bufatanye n’Ikigo Cy’Ibarurishamibare (NISR).

Muri ubu bushakashatsi, Ministeri y’Ubuzima ifatanyije na Kaminuza yo muri Columbia n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi mu buzima. Ubu bushakashatsi kandi bwatewe inkunga n’ikigega cyo kurwanya SIDA cyatangijwe na Perezida wa Amerika Donald Trump.

Hari n’inzobere zizifashishwa muri ubu bushakashatsi zavuye mu kigo cyo kurwanya indwara cyo muri Amerika Cyitwa CDC.

Ubu bushakashatsi buzafasha Minisiteri y’Ubuzima kumenya ibyagezweho nyuma y’imyaka icumi Porogaramu yo gutanga imiti igabanya ubukana bwa Virusi icyo yagezeho n’icyo yafashije abanyarwanda muri rusange.

Bizanafasha kumenya uko ubwandu bushya buhagaze mu gihugu cyacu.

Ministeri y’Ubuzima irashishikariza abaturarwanda bose muri rusange kwakira abakarani b’ibarura no kuborohereza mu gusubiza ibibazo barajya babazwa n’abakarani b’ibarura.

Iki gikorwa ni icyanjye, ni icyawe, twese muri rusange nk’abanyarwanda kandi tukigire icyacu.


Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo