Gafaranga wayoboraga AGA Rwanda Network yegujwe

Gafaranga Daniel wayoboraga Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) na Komite bari bafatanyije kuyobora iri huriro bambuwe izi nshingano na Minisiteri y’Ubuzima nyuma y’imikorere mibi no kutuzuza inshingano zabo.

Mu ibaruwa ndende umubavu.com dufitiye kopi, Minisiteri y’Ubuzima yandikiye Gafaranga Daniel imumenyesha ko Komite y’ubuyobozi bwa AGA/RWANDA yari ahagarariye isheshwe bityo hagomba gutegurwa amatora mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe baboneye iyi baruwa hakazamenyekana Komite nshya.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Komite yari iyobowe na Gafaranga hari byinshi itabashije kugeraho nk’inshingano zayo, iti "Maze kubona ko Komite umaze igihe kinini uyoboye itabashije kugera ku nshingano zayo no gufasha Minisiteri y’Ubuzima kunoza uwo mwuga, ahubwo namwe mukagira uruhare mu guteza imbere akajagari cyane cyane nk’aho mwatangaga ibyangombwa byo gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko,

Maze kubona ko mutashoboye guhangana n’ibibazo bitandukanye by’abanyamuryango b’ihuriro ry’abavuzi Gakondo, birimo imiyoborere mibi, imikoreshereze mibi y’umutungo, gutanga uburenganzira bwo gukora ku bavuzi Gakondo batujuje ibyangombwa ndetse no ku bo MINISANTE yari yarahagarikiye gukora burundu n’ibindi;

Nshingiye ku mabaruwa atandukanye y’abanyamuryango b’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo yagiye yandikirwa Minisiteri y’Ubuzima basaba kurenganurwa ndetse bakageza n’aho batora indi Komite nshya y’agateganyo ariko mukaba mwaranze kumvikana ngo mukore ihererekanyabubasha,..."

Kubera izi mpamvu zose Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje, yandikiye Gafaranga Daniel imusaba gutumizaho abahagarariye abavuzi Gakondo mu Turere twose n’umujyi wa Kigali kuko aribo bagize inteko rusange itora, bagategura amatora bitarenze ukwezi bityo hakazamenyekana Komite nshya izanamenyeshwa MINISANTE ari nayo bazahererekanya ububasha.

Gusa iyi ngingo ntiyakiriwe neza na Komite y’agateganyo ihagarariwe na Nyirahabineza Jane, wagize uruhare rwo kugaragaza amakosa ubuyobozi bwari buhagarariwe na Gafaranga na Komite ye, ku buryo babona ko abari bahagarariye uturere baramutse bagiye mu batora amatora atagenda neza kuko muri bo harimo abagize uruhare mu gukora amakosa yagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima n’iyi Komite y’agateganyo.

Gafaranga kandi yamenyeshejwe ko ibikorwa byose yakongera gukorana na Komite ye biyitiriye imyanya y’ubuyobozi bwa AGA Rwanda byafatwa nk’ibinyuranyije n’amategeko ndetse ko banabiryuzwa. Kuri ubu urugaga rw’abavuzi gakondo ruyobowe by’agateganyo na Nyirahabineza Jane uzwi ku izina rya Shangazi Jane

PNG - 281 kb
Ibaruwa Minisiteri y’Ubuzima yandikiye Gafaranga imumenyeshwa ko imiyoborere ye ishyizweho akadomo

PNG - 1 Mb
Gafaranga Daniel wayoboraga Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo, AGA Rwanda yegujwe na MINISANTE kubera ibibazo bitandukanye byagaragaye mu ihuriro birimo imikorere idahwitse

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 8-03-2019

Byakabaye byiza ko hasubirwamo amatora,kuva mu nzego z’ibanze
Koko no muturere harimo abahagarariye Aga Rwanda bakora mu buryo bunyuranije n’amabwiriza ya ministeri y’ubuzima

Venant Rudasingwa Kuya 7-03-2019

Uyumudnamu turamwemera peeee!!!!nimumureke abayobore rwose ,azabashyira kumurongo
Gafaranga yararambinye ntacyo yatugejejeho,uyumugore aratugobotse.
Itangazamakuru ryari ryaramunaniwe,na Minisante byarayishobeye akora ibinyuranye namabwiriza yahawe na Minisante.
Mureke nabagore bayobore.

Venant Rudasingwa Kuya 7-03-2019

Uyumudnamu turamwemera peeee!!!!nimumureke abayobore rwose ,azabashyira kumurongo
Gafaranga yararambinye ntacyo yatugejejeho,uyumugore aratugobotse.
Itangazamakuru ryari ryaramunaniwe,na Minisante byarayishobeye akora ibinyuranye namabwiriza yahawe na Minisante.
Mureke nabagore bayobore.

Venant Kuya 7-03-2019

Uyumugore yamuhangamuje iki? Ko
gafaranga yananiye itangazamakuru akananira abavuzi gakondo.
Ariko Imana ugira imbaraga.
Jane nayobore arashoboye kbsa

Venant Kuya 7-03-2019

Uyumugore yamuhangamuje iki? Ko
gafaranga yananiye itangazamakuru akananira abavuzi gakondo.
Ariko Imana ugira imbaraga.
Jane nayobore arashoboye kbsa