EALA mu nzira yo guca ‘Mukorogo’

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (The East African Legislative Assembly, EALA), batangiye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo ’Mukorogo’ (amavuta ahindura uruhu) kimwe n’amasabune ahindura uruhu byacika mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage bo mu bihugu bigize uyu muryango.

Amavuta azwi ku izina rya ‘Mukorogo’ arimo ikinyabutabire cya ‘hydroquinone’ atuma uyisize uruhu rwe ruhinduka kugeza ubwo rutabasha kwihanganira ubushyuye, mu Rwanda yaraciwe kubera ingaruka zitandukanye agira ku buzima.

EALA, nabo bari kuganira uburyo ayo mavuta yacika ku masoko yo mu bihugu bigize uyu muryango.

Perezida w’Inteko ya EALA, Martin Ngoga avuga ko hari ingingo ziganirwaho muri iyi nteko ziturutse mu byemezo biba byarafashwe n’igihugu kimwe cyangwa ibirenze kimwe mu bigize uyu muryango.

Ati “Abaturage bacu tugomba kubarengera, ibintu bihindura uruhu bikarugira ukundi, usibye ko uba utaye icyo nakwita ubumuntu Imana yaguhaye biranakwangiza. Tugomba kuganira ku bijyanye n’ubuzima bw’abantu batuye muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Yakomeje ati “Ntabwo tuzaganira ku bicuruzwa cyangwa ku bindi bikorwa tutabanje kuganira ku buzima bw’abantu. Ntabwo rero ari ugutandukira. Ibiganirwamo muri EALA hari igihe biba byazanywe n’imikorere y’igihugu kimwe cyangwa bibiri cyangwa bitatu bigize umuryango, hakaba icyemezo cyafashwe mu gihugu runaka hakaba kwibaza ngo kuki bitakorwa n’ahandi.”

Muri ibi biganiro, abagize Inteko ya EALA bavuga ko bigamije gusaba Abaminisitiri babishizwe guhagarika ikorwa ndetse no kwinjiza mu bihugu amasabune n’amavuta birimo hydroquinone. Ibi ngo bikaba bigamije kurengera impu z’abaturage bo mu bihugu bigize uyu muryango.

Tariki ya 25 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yasabye ko hafatwa ingamba zikumira amavuta ahindura uruhu. Ibi Umukuru w’Igihugu yabikomojeho nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’abantu b’ingeri zinyuranye basaba ko aya mavuta n’ibindi bitukuza uruhu byakumirwa.

Abahanga mu kuvura indwara z’uruhu bavuga ko hari ingaruka nyinshi ziterwa no kwisiga amavuta ahindura uruhu, zirimo kutihanganira ubushyuhe, kurwara kanseri, ubuhumyi ndetse n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa asima, kubera ibinyabutabire biri muri ayo mavuta bigenda bikagera mu maraso.

PNG - 1.4 Mb
EALA yatangiye ibiganiro bigamije gushakira hamwe uburyo amavuta ndetse n’amasabune bihindura uruhu byacika





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kubwimana Innocent Kuya 17-03-2019

Icyocyintu nicyo rwose batekereje kure nibayakureho ayomavuta yarabangamye