Caronavirus yishe umuntu wa mbere hanze y’umugabane wa Aziya

Igihugu cy’u Bufaransa cyemeje ko umusaza w’imyaka 80 y’amavuko yahitanwe n’icyorezo cya Caronavirus, akaba abaye umuntu wa mbere wishwe na cyo ku mugabane w’u Burayi ndese no hanze y’umugabane wa Asia.

Amakuru yemeza ko uyu musaza wahitanwe n’iki cyorezo yari Umushinwa witabwagaho n’abaganga, nyuma y’uko yari yerekeje i Paris muri gahunda y’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ibi Minisiteri y’Ubuzima mu Bufaransa yabitangaje kuwa gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2020, yemeza ko uyu musaza yishwe n’iki cyorezo gikomeje gushyira Isi mu kaga,kinahangayikisha ibihugu byinshi bikomeje gufata ingamba zo kugikumira kitarahagera.

Minisitiri w’Ubuzima mu Bufaransa Agnes Buzyn, yemeje aya makuru avuga ko uyu musaza w’imyaka 80 yishwe n’iki cyorezo koko, aguye mu bitaro bya Bichat-Claude Bernald, i Paris kuwa gatanu tariki ya 14 Gashyantare nyuma y’icyumweru kimwe yari amaze yitabwaho n’abaganga.

Yakomeje avuga ko umukobwa we nawe ufite ubwandu bw’iki cyorezo ari kwitabwaho n’abaganga mu buryo bwose,ndetse we ko ashobora kumererwa neza vuba.

Buzyn yavuze ko uyu nyakwigendera n’umukobwa we, bari mu bandi 12 bagaragayeho iki cyorezom mu Bufaransa aho barindwi muri bo bari kuvurwa abandi, abandi bane bakaba bamaze gukira iki cyorezo nk’uko amakuru abihamya.

Urupfu rw’uyu musaza wahitanwe n’iki cyorezo, rwateje impungenge ku mugabane w’Uburayi, aho bikwekwa ko gishobora gukwirakwira kuri uyu mugabane, nyuma y’uko kugeza ubu hamaze kugaragara abagera kuri 44 bagifite nk’uko amakuru atangazwa n’ikigo World Health Organisation abyemeza.

Uyu nyakwigendera ngo yageze mu Bufaransa tariki ya 16 Mutarama 2020, akaba akomoka mu ghugu cy’u Bushinwa mu ntarana ya Hubei, yokamwe cyane na cyo.


Mu Bufaransa abaganga bakomeje gufasha 7 batarakira iki cyorezo

Mu Bushinwa ho byifashe gute ku ruhande rw’abaganga

Komosiyo y’Ubuzima mu Bushinwa (NHC), yatangaje ko abaganga 1 716 ari bo bamaze kugaragaza ibimenyetso by’uko bacyanduye.

Muri abo harimo batatu bamaze guhitanwa na cyo, harimo n’umuganga waburiye abandi ku ikubitiro ko igihugu cy’Ubushinwa gishobora kuba cybasiwe n’icyorezo gikomeye.

Iyi mibare NHC yatangaje kuri uyu wa Gatanu, igaragaza ko muri aba baganga bakekwaho kwandura Coronavirus, 87.5% bagiriye ingendo mu Ntara ya Hubei, ibarizwamo Umujyi wa Wuhan iyi ndwara yahereyemo.

Ubu bwandu buhagaze bute mu baturage muri rusange

Imibare mishya igaragaza ko abamaze kwandura Coronavirus mu Bushinwa, bakabakaba ibihumbi 70 mu gihe abamaze guhitanwa na yo bagera ku 1500 biganjemo abaguye mu Bushinwa.

Umwe mu baganga ukorera ku ivuriro riherereye mu Mujyi wa Wuhan iyi ndwara yabanje kugaragaramo ariko utarashatse ko ivuriro akoreraho ritangazwa yabwiye CNN ko yishyize mu kato nyuma yo gusanganwa ibimenyetso byayo ku wa 26 Mutarama.

Ati “Kugeza ubu ni ikibazo gikomeye, ivuriro ryacu rifite abantu barenga 100 bashyizwe mu kato mu rugo iwabo.”

Uyu muganga yavuze ko mu baganga bakorera kuri iryo vuriro barenga 500, abagera kuri 30 byamaze kwemezwa ko banduye Coronavirus naho abarenga 130 bakaba bayikekwaho. Yavuze ko kugeza ubu nta kibazo afite ariko asuzumwe ibipimo bigashimangira ko nta bimenyetso afite yasubira ku kazi.

Uretse ivuriro uyu muganga avuraho n’ahandi muri iki gihugu bakomeje kugaragaza ko iyi virus ikomeje kwadukira abaganga batari bake.

Umuganga wo ku bitaro bya Wuhan yanditse kuri Twitter ko bagenzi be hafi 150 byamaze kwemezwa ko bafite iyi virus nawe yishyizemo.

Umwe mu baganga wari wishyize mu kato mu kwezi gushize byemejwe ko yajyanywe mu bitaro ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Mu baganga bamaze kwandura iyi ndwara mu mujyi wa Wuhan barenga 1102, bangana na 64% by’abaganga bose bayanduye mu gihugu, bakangana kandi na 73% by’abayanduye muri uwo mujyi.


Mu Bushinwa abaganga barenga 1700 bamaze kwandura iki cyorezo

Intego ni ukumurongora akaba Mama w’abana banjye, Patrick wo mu ’Runana’ yakaniye ngo ararongora umuhanzikazi Sunny uzwiho udushya twinshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo