COVID-19: Mu Rwanda abakize 10 n’abandi 2 bayisanganwe

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu bipimo 1,400 byafashwe kuri uyu munsi habonetsemo abantu bashya 2 banduye COVID-19, bituma abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda bagera kuri 327.

Kuri iki Cyumweru kandi, hakize abandi bantu 10 bityo abamaze gukira bose hamwe mu Rwnda baba 237. Abakirwaye bo ni 90.

Ibipimo byose bimaze gufatwa mu Rwanda bimaze kugera ku 58477 ari na byo byagaragayemo abantu 327 banduye.

Abaturage bakomeza gusabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo gukomeza kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira ibintu bigakomeza kuba bibi aho kugana heza.

Ayo mabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba amazi meza n’isabune kandi kenshi, guhana intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi no kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga.


Kuri iki Cyumweru habonetse abandi bantu 2 banduye COVID-19 mu gihe abandi 10 bayikize

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo