Bombori bombori mu bavuzi Gakondo

Mu ihuriro ry’abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), umwuka si mwiza, bamwe mu banyamuryango barashinja umuyobozi wabo kurigisa arenga Miliyoni 50, ibi bikaba bikomeje guteza urunturuntu mu bahuriye muri iri huriro.

Bamwe mu bavuzi gakondo baganiriye n’úmubavu ariko batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko guhera 2012 kugera 2017 batangaga buri mwaka amafaranga ibihumbi 13 bakayashyikiriza Gafaranga ariko ubu bakaba batazi irengero ryayo.

Bakomeza bavuga ko bakekako aya amafaranga yaba yara buriwe irengero bitewe n’’úko ntakintu bigeze bagaragarizwa kinjyanye nícyo yaba yarakoreshejwe. Banavuga ko hari abavuzi 68 bihereye amafaranga muntoki Gafaranga ababwira ko azabazanira amakarita bikarangira amaso aheze mu kirere.

Umubavu.com washatse kumenya ukuri ku bijyanye n’aka kayabo k’amafaranga uyu muyobozi w’abavuzi Gakondo, Gafaranga Daniel ashinjwa kurigisa, maze avuga ko ntaho ahurira n’amafaranga kuko atari we uyakira nubwo abishinjwa n’abanyamuryango batandukanye.

Nubwo Gafaranga atangaza ibi kandi, hari abanyamuryango bashimangira ko aya mafaranga yose yarigishijwe ngo iki kibazo kikaba cyaranashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha. Ariko bagategereza amaherezo yacyo bakayabura.

Iyumvire ibyo Gafaranga Daniel ushinjwa kurigisa akayabo yivugira:

Ku bijyanye n’amakuru avuga ko iki kibazo cyashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, uyu muyobozi wa AGA Rwanda akavuga ko bategereza imyanzuro y’ubugenzacyaha kuko ari urwego rukora neza.

Ubuvuzi gakondo ni bumwe mu buryo bwa gihanga (Traditional) bwo kuvura indwara hifashishijwe ibikomoka ku bimera nk’imizi, imbuto ndetse n’amababi n’ibindi bitegurwa mu buryo butandukanye kugira ngo bihabwe umurwayi.

Kugeza ubu Aga Rwanda Network igizwe n’abanyamuryango barenga 2400, Intara y’Uburasirazuba ikaba ariyo iza ku isonga mu kugira abavuzi gakondo benshi, hagakurikiraho Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

PNG - 747.6 kb
Uyu ni umuyobozi w’urugaga rw’abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda) Gafaranga Daniel

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo