Amoko Miliyoni y’inyamaswa n’ibimera ashobora gucika ku isi niba nta gikozwe

Icyegeranyo gishya cy’Umuryango w’Abibumbye kigaragaza ingaruka abantu bagira ku bidukikije, haba ku butaka, mu nyanja no mu kirere.

ONU ivuga ko amoko agera kuri Miliyoni y’inyamaswa n’ibimera, kuri ubu bifite ibyago byuko ashobora gucika.

Iki cyegeranyo cya ONU kivuga ko ibidukikije biri kwangirika ku muvuduko utari warigeze ubaho mbere, kandi ugucyenera ibyo kurya n’ibicanwa kurushijeho kwacu ari ko kuri ku isonga y’ibibitera.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko uko ibi bintu bimeze ubu gushobora guhinduka, ariko ko bisaba ko habaho impinduka ikomeye muri buri buryo abantu babana n’ibidukikije.

Iki cyegeranyo cyuko ibidukikije bimeze ku isi cyateguwe mu gihe cy’imyaka itatu, cyagendeye ku nyandiko n’andi makuru ibihumbi 15. Cyateguwe n’urubuga ruhuza za Leta muri gahunda ya Siyansi n’ingamba zijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima. Kiri ku mapaji 1800.

Incamake iri kuri paji 40 y’iyi nyandiko, ifite umutwe w’incamake igenewe abakora igenamigambi, yatangajwe kuri uyu wa mbere. Ikubiyemo igishobora kuba ari cyo kirego gikomeye cyane kibayeho kugeza ubu kijyanye n’ukuntu abantu bafashe urugo rumwe rukumbi bahuriyeho: isi dutuye.

Incamake y’iki cyegeranyo ivuga ko nubwo amateka agaragaza ko abantu bagiye iteka bibasira ibidukikije, mu myaka 50 ishize isi yashegeshwe bikomeye.

Guhera mu mwaka wa 1970, abatuye isi bamaze kwikuba inshuro ebyiri ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga bwikubye inshuro 10.

Mu gutunga, kwambika no guha ibicanwa abatuye iyi si ihindagurika byihuse, amashyamba yagiye atemwa mu buryo budasanzwe.

Twakora iki ubu?

Dr Kate Brauman wigisha kuri Kaminuza ya Minnesota yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari umwe mu bateguye iki cyegeranyo, avuga ko impinduka ikomeye isabwa kubaho itareba za Leta gusa cyangwa abetegetsi b’inzego z’ibanze. Ko n’abantu ku giti cyabo hari icyo bakora.

Ati "Turabizi ko uburyo abantu barya kuri ubu akenshi atari bwiza ku buzima bwabo no ku mugabane [w’isi].

"Dushobora kugira ubuzima bwiza kurushaho nk’abantu turya indyo zitandukanye kurushaho, ziganjemo imboga rwatsi, kandi dushobora no gutuma umugabane ugira ubuzima bwiza kurushaho duhinga imyaka yera ibyo biribwa mu buryo burambye kurushaho".

PNG - 429.6 kb
Niba nta gikozwe, amoko Miliyoni y’inyamaswa n’ibimera ashobora gucika ku isi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo