Amavunja, kurarana n’amatungo, bwacyi, kurya nabi n’ibindi biracyugarije bamwe mu baturage b’i Nyaruguru

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeza kugenda ikora ibishoboka byose ngo Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza ndetse inabakangurira na bo ubwabo kugira icyo bakora ngo babeho neza, hari aho usanga kugeza ubu imibereho yabo ikiri hasi ugereranyije n’aho igihugu kigeze.

Byafatwa nk’ibitangaje kumva ko kugeza ubu wabona abanyarwanda bakiba mu nzu z’ibyatsi, bakirwara amavunja, bakirarana n’amatungo ariko mu Karere ka Nyaruguru mu mirenge imwe n’imwe bisa nk’aho aribyo bibugarije gusa.

Kugeza ubu mu karere ka Nyaruguru harabarurwa ababana n’amatungo mu nzu bagera ku 1458 mu murenge wa Busanze, ababa mu nzu z’ibyatsi 189, abarwaye amavunja 142 n’abarya nabi banarwaye bwacyi 48.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Busanze buri gukora ngo aba baturage bigobotore ibi bibazo bibugarije, umunyamakuru w’umubavu.com yagerageje kuvugisha Gitifu w’uyu murenge, Habimana Vedaste ku murongo wa Telefoni igendanwa, avuga ko ari mu nama y’umutekano, yakongera kumuhamagara nka nyuma y’amasaha abiri.

Yagerageje no kumubaza niba nta n’iminota mikeya yaboneka ngo agire icyo avuga ku bibazo byugarije abaturage ayoboye maze avuga ko bigoye ngo kuko ariwe uyoboye inama gusa turakomeza gushaka uburyo twamenya ikiri gukorwa ngo ibi bibazo byugarije abaturage bikemurwe burundu.

PNG - 570.5 kb
Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kamari John Kuya 1-03-2019

Kuki munkuru yanyu mutagaragaje izo nzu za Nyakatsi koko niba zikiriyo niba atari ukubeshya, kuri ubu dushaKa ibimenyetso apana kuvuga, wenda ibindi kubibonera pfoto biraboye ariko n’inzu, rwose kuri jye sinemeye ibya Nyakatsi muzasubireyo mutuzanire pfoto