Agize imyaka 121 atararongora na rimwe mu buzima bwe

Uretse kuba ari we ufite agahigo ko kuba ari we musaza ushaje kurusha abandi bose ku isi, Celino Villaneuva Jaramillo wo mu gihugu cya Chile muri Amerika y’Amagepfo ngo agize imyaka 121 y’amavuko yose atararongora na rimwe yewe nta n’akana yigeze. Byaragoranye cyane kumenya igihe uyu musaza yavukiye nyuma yuko icyemezo cye cy’amavuko gihiriye mu nzu gusa nyuma byaje kugaragara ko uyu musaza yavutse mu mwaka wa 1896 nkuko nawe yabihamyaga.

Nyuma yuko n’icyemezo cye cy’amavuko Celino Villaneuva Jaramillo gihiriye mu nzu bikagorana kumenya niba ari we musaza ushaje kurusha abandi bose ku isi, hakomeje gushaka ikintu icyo ari cyo cyose cyakwerekana imyaka y’uyu musaza. Kubw’amahirwe haje kubonwa icyemezo yahawe nyuma basanga yaravutse mu mwaka wa 1896, akaba afite imyaka 121 bituma aba umusaza wa mbere ku isi ushaje kurusha abandi bose.
Celino Villaneuva Jaramillo akurikirwa na Nabi Tajima wo mu gihugu cy’u Buyapani we ufite imyaka 117 nawe witegura guca aka gahigo gafitwe na mugenzi we.

Uyu musaza ngo nyuma y’imyaka 22 icyemezo cye cy’amavuko yahawe kera agize ibyago kigashya, nta kindi yahise ahabwa ari nabyo byatumye kumenya imyaka ye bigorana kuko igihe yavukiye kitagaragaraga nubwo byaje gutahurwa.
Kuva mu mwaka wa 1896, Celino Villaneuva Jaramillo abana n’inshuti ye Marta Ramírez nawe ushesha akanguhe kuko afite imyaka 99 yose. Nyuma yuko kumenya imyaka y’uyu musaza bigoranye, mu mwaka wa 2016 nibwo mu irangamimerere baje kumuha ikindi cyemezo gishya ari nacyo cyerekanye nyirizina igihe yavukiye.

Jacqueline Salinas ukora mu irangamimerere mu gihugu cya Chile yagize ati “ nyuma yo kureba mu nyandiko zacu za kera, nibwo twaje gusanga Celino Villaneuva Jaramillo yaravutse ku itariki ya 25 Nyakanga 1896 none kuri ubu akaba akiriho nta n’ikibazo cy’ubuzima afite”.

Celino Villaneuva Jaramillo agize iyi myaka yose atarigeze arongora ndetse nta n’akana yigeze. Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 115, Perezida wayoboraga igihugu cya Chile, Sebastián Piñera yitabiriye ibirori bye.

PNG - 612.3 kb
Perezida wari uwa Chile, Sebastián Piñera yitabiriye ibirori bye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 115.

Uyu musaza arazwi cyane mu gace avuukamo ngo kuko akunda kuganiriza abantu ku buzima bwe ubwo yari akiri umwana mutoya.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo