Abaturage bayobewe indwara arwaye bati

Umukobwa witwa Bakundukize Ruth wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagali ka Busoro mu Mudugudu wa Buvano aremerewe bikomeye n’uburwayi budasanzwe abaturage bo bavuga ko bayobewe ubwo ari bwo, akaba atabaza Leta kimwe n’abandi bagiraneza bose kumufasha kwivuza.

Ubwo umunyamakuru w’UMUBAVU yamusangaga mu Bitaro bya Rubavu, Bakundukize ubana na Nyina na we w’umupfakazi ndetse utishoboye (Ise yishwe muri Jenoside nkuko abaturage babivuga), avuga ko ubu burwayi bumeze nk’ibibyimba ku maboko, bwamufashe afite imyaka irindwi bukagenda bwiyongera ariko kugeza ubu akaba atarabona ubuvuzi.

Uburwayi bwamufashe ku maboko ye aho hiyongereyeho inyama igenda itendera ikaba imuremereye, ibintu byatumye atajya mu ishuri kuko no kuva mu rugo kubera uburemere bw’izo nyama ziri ku maboko bitamworohera.

Avuga ko ubu burwayi yarwaye buremereye cyane ndetse nyina ntacyo atakoze ariko ubushobozi bukaba bwaramushiranye, ati "Narwaye uburwayi bukomeye cyane, Mama wanjye yaramvuje none ubushobozi bwaramushiranye none ubunguvu nifuje ko Leta yagira icyo yamarira ikamvuza ikamfasha mu mibereho yanjye".

Ajya kurwara ubu burwayi ngo byatangiye bimurira imbere agashinyiriza aho nyuma yaje kwegera umugabo yita Damiyani wamukoreye Transfer yamuzanye mu Bitaro bya Rubavu.

Mu cyo yita nko kumurangarana, ngo akigera ku Bitaro bya Rubavu, ntibamukoreye Transfer imuzana muri CHUK, ati "Nageze hano mu Bitaro bya Gisenyi (Rubavu) aho batankoreye Transfer banjyana muri CHUK, baranyihoreye ahasigaye ubwo icyo nakoze naritahiye nkomezanya umubabaro wanjye mu rugo birengeje urugero kandi mbabara cyane, Mama yakoze iyo bwabaga aramvuza mu Banyarwanda hose, nta munyarwanda utaraturya amafaranga ngo aranshobora".

Nyuma y’igihe uburwayi bwe bwarabuze kivurwa, yaje gusubira ku Kigo Nderabuzima ngo abura uburyo bwo kujyanwa ku Bitaro, ibyaje kurangira umubyeyi we ashatse abahetsi bamusubije mu rugo nkuko abyivugira.

Akomeza avuga ko ntacyo umubyeyi we atakoze ngo amuvuze ariko bikanga, avuga ko n’ubu akibabazwa bikomeye, ati "No kuri iyi saha ndacyababawa, uburwayi bwanjye nabufashe nk’ubumuga, ubwo ahasigaye ninjira mu muryango w’ababana n’ubumuga".

Bakundukize aratabaza Leta, ati "Nkaba rero ndi gutabaza Leta ngo igire ikintu imarira, mbese imvuze...".


Bakundukize Ruth araremerewe bikomeye, kumufasha ni ibya buri wese atari na Leta gusa

Ubu burwayi bwabereye amayobera abaturage bazi Bakundukize Ruth, abumaranye imyaka 32 kuko bwamufashe afite imyaka irindwi kandi ubu tuvugana afite imyaka 39 y’amavuko.

Umuturage witwa Noheli Jean Damascene wo mu Mudugudu wa Buvano uzi neza Bakundukize yabwiye UMUBAVU ko nk’abaturage ntacyo bakora bashingiye ku gihe kirekire arwaye kandi nta n’icyo abasha gukora.

Avuga ko indwara ya Bakundukize yabayobeye, ati "Yafashwe n’ikintu ku kaboko, icyo kintu kigenda gikura gikura kimaze n’igihe kirekire, twabuze mbese ukuntu iyo ndwara twayita".

Jean Damascene akomeza agira ati "Icyo kintu cyamufashe ku kaboko kigenda kirereta, nta mwenda yambara, gifite n’amabere, icyo kintu twayobewe ubwoko bwacyo".

Uwizeyimana Sandrine we avuga ko Bakundukize yavutse ari umwana nk’abandi ndetse yavutse ameze nk’abandi bana bityo ko yaje kurwara akantu gatoya ku kaboko ari ko kaje kuvamo uburwayi bwababereye amayobera.

Sandrine akomeza avuga ko uko Bakundukize yagiye akura ngo ni ko n’ukuboko kwagiye gukura cyane kugeza ubwo bivuyemo uburwayi bwababereye amayobera.

Icyo abaturage bo mu Mudugudu wa Buvano Bakundukize atuyemo bahurizaho, ni ugusabira ubufasha uyu mukobwa n’umubyeyi we ngo kuko bo ntacyo batakoze.

Ikibabaje kuri uyu mukobwa n’umubyeyi we, ni uko uretse no kubura ubuvuzi, nta n’ubushobozi bundi bafite bwo kwirwanaho mu mibereho yabo ya buri munsi.


Bakundukize n’umubyeyi we bakeneye gufashwa kuko bagiye mu bukene kubera uburwayi bwe

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rubavu Lt. Col. Dr. William Kanyankore, avuga ko ndwara Bakundukize Ruth arwaye mu ndimi z’amahanga yitwa ‘Neurofibromatosis’ ikaba irangwa n’ibibyimba bifata imyakura.

Avuga ko kugeza ubu kuvurwa kw’iyi ndwara bitagishoboka kuko ngo bagerageje kuvugana n’inzobere ariko bagasanga igikwiye ari ukuganirizwa ndetse agafashwa mu buryo bw’imibereho.

Ati "Ni indwara yarenze kuko yigeze kugerageza kwivuza noneho nyuma ntiyakomeza kwivuza ndetse ajya no mu Kinyarwanda ayigumana imyaka myinshi cyane, aho rero igeze yamaze gukura cyane, bisa nk’aho mu by’ukuri iriya ndwara kugira ngo ubungubu ivurwe bitagishoboka".

Uyu muganga akomeza avuga ko bakoze hirya no hino ariko bagasanga uburyo bwo kuvurwa ntacyo inzego z’ubuvuzi zayikoraho uretse gusa kumuganiriza no kumufasha mu buryo busanzwe bw’imibereho.

Indwara Bakundukize Ruth arwaye, ni indwara idakunze gukira kandi ishobora kuvamo Kanseri, ikagira ibice bibiri aribyo ‘neurofibromatosis type I’ (NF1) na ‘neurofibromatosis type II’ (NF2).

NF1 igaragara ku muntu umwe mu bantu ibihumbi bitatu bavuka, naho NF2 yo ntikunze kuboneka kuko umuntu umwe ashobora kuyirwa mu bantu ibihumbi 35 bavuka.

Ibi bibyimba ubirwaye apimwe bagasanga bitaravuyemo kanseri bashobora kubibaga, nubwo bidatanga ikizere ko yakira burundu.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko 50% by’abayirwara biba byaturutse ku ruhererekane rw’abo bakomokaho.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rubavu avuga ko Bakundukize Ruth yarwaye NF1, nubwo ibibyimba biri ku maboko bishobora kubagwa ariko harebwa ikitamushyira mu kaga ari ukubireka cyangwa ku bibaga.

Ibindi urabisanga muri iyi Video:


.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo