Abashoferi b’abasinzi bagiye kujya bahabwa igihano cyo gukora mu irimbi

Ikigo cy’igihugu cya Kenya gishinzwe ubwikorezi (The National Transport and Safety Authority) kiratangaza ko kigiye gutangira gushyira mu bikorwa ibihano cyageneye abashoferi batwara ibinyabiziga basinze aho bazajya bahita bahabwa igihano cyo gukora mu marimbi.

Kuri uyu wa kabiri, umuyovbozi mukuru wa The National Transport and Safety Authority (NTSA) yavuze ko ibi bihano byashyizweho kugira ngo bahangane n’abashoferi batwara abantu basinze ibintu bishobora gushyira ubuzima bw’abatari bake mu kaga karimo no kubura ubuzima.

Umuyobozi wa NTSA yagize ati “twarangije kwemeza ibi bihano kandi bazajya babikora ku ngufu aho bazajya batungana mu marimba bahakorera isuku, bakora imihanda yinjiramo n’ibindi bizajya biba bikenewe gukorwamo”.

Nkuko Daily Nation ibyandika, Francis Meja, umuyobozi mukuru wa NTSA avuga ko mu gihe gito kiri imbere ibi bihano byagenewe abashoferi b’abasinzi bigiye kuzahinduka itegeko ku mushoferi wese uzajya agaragaraho ubusinzi atwaye abantu.

Francis Meja yagize ati “ntidushobora gukomeza kwihanganira abashoferi bashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga bateza impanuka za hato na hato. Nicyo cyatumye hemezwa ibi bihano bigiye no kuzaba itegeko ku mushoferi we uzafatwa atwaye imodoka yasinze”.

Ibi bihano bije nyuma y’iminsi mikeya habaye impanuka ikomeye mu muhanda wo mu gace ka Thika yahitanye umuyobozi w’intara ya Nyeri, Wahome Gakuru witabye Imana ku itariki ya 7 Ugushyingo uyu mwaka.

Si iyi mpanuka gusa yatwaye ubuzima bw’abantu kuko n’ubundi mu cyumweru cyashize indi mpanuka yabaye mu gace ka Salgaa aho imodoka yo mu bwoko bwa Nissan yagonganye n’ikamyo bamwe mu bantu bari muri izi modoka bakahasiga ubuzima, ibi byabaye ku itari ya 19 Ugushyingo uyu mwaka.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo